Uko wahagera

Nijeriya: Perezida Bola Tinubu Yarahije Leta Nshya


Nigeria Cabinet
Nigeria Cabinet

Perezida wa Nijeriya, Bola Tinubu, kuri uyu wa mbere yarahije abaminisitiri 45, muri guverinema nshya. Bitezwe kwita ku bibazo by’ubukungu, bugenda buhoro, ifaranga rijegajega n’itumbagira ry’ibiciro mu gihugu kirusha ibindi ubukungu ku mugabane w’Afurika.

Iki gihugu kinafite ibibazo bikomeye by’umutekano muke, harimo ubujura bukorwa n’udutsiko tw’abanyarugomo mu bijyanye na peteroli n’ibiyikomokaho.

Umuhango wo kurahira wabaye nyuma y’amezi hafi atatu Tinubu agiye ku butegetsi kw’itariki 29 y’ukwezi kwa gatanu amaze gutsinda mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa kabiri yajemo impaka, aho uwari imbere mubo bari bahanganye yitabaje urukiko.

Perezida Tinubu yabwiye abaminisitiri bashya ati: “Inshingano zanyu ni ukugarura icyizere cya rubanda muri guverinema, bityo, abantu bacu bakabasha kwongera kwiyumvamo ubuyobozi”.

Guverinema ya Tinubu iruta mu bunini iy’uwo yasimbuye, Muhammadu Buhari, wari ufite abaminisitiri 36 muri manda ye ya mbere na 43 muri manda ya kabiri. Hakurikijwe itegeko rya Nijeriya, perezida agomba gushyiraho abaminisitiri bakomoka muri buri Leta muri 36 zigize igihugu.

Hafi y’abaminisitiri bose bafite uburambe muri potiki. Benshi bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwamamaza Tinubu.

Tinubu yagize ati: “Mfite icyizere muri mwe ko guverinema ishobora kuba imbaraga zo guhindura ibintu mu nzira nziza n’umuyoboro w’ibikorwa bihuriweho by’iterambere ry’igihugu”. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG