Uko wahagera

CEDEAO Yemeje Italiki yo Kohereza Ingabo muri Nijeri


Abakuru b'ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa CEDEAO mu nama yemeje italiki ntarengwa yo kohereza ingabo muri Nijeri
Abakuru b'ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa CEDEAO mu nama yemeje italiki ntarengwa yo kohereza ingabo muri Nijeri

Umuryango wa CEDEAO w’iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba, mu mpera z’icyumweru wemeje umunsi ntakuka utaratangajwe wo kohereza ingabo zo kugarura ubutegetsi bwa demokarasi muri Nijeri, mu gihe imishyikirano yaba inaniranye burundu.

CEDEAO yavuze ko itazaguma mu mishyikirano ubuziraherezo n’abakuru b’igisirikare cyahiritse ku butegetsi perezida Mohamed Bazoum. Ni nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu bigize uwo muryango bateraniye i Accra muri Ghana aho basuzumaga ibikenewe ngo bohereze ingabo muri Nijeri n’uburyo bukwiriye bishobora gukorwamo.

Komiseri wa CEDEAO ushinzwe ibikorwa bya politike, amahoro n’umutekano Abdel-Fatau Musah yemeje ko uwo munsi wumvikanyweho ariko atari buwutangaze, gusa avuga ko amarembo agifunguye ku nzira y’amahoro kandi ubusanzwe ari yo yifuzwa.

Gusa abakuriye igisirikare cyafashe ubutegetsi ku ngufu muri Nijeri, ntacyo baratangaza kuri iyo ngingo. Ibyinshi mu bihugu 15 bigize CEDEAO byiteguye gutanga ingabo zo kohererwa muri Nijeri keretse Mali, Burkina Fasso, Guinea na Cape Verde nkuko bitangazwa na CEDEAO.

Uyu muryango wamaganye rugikubita ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nijeri ribaye irya karindwi mu myaka itatu ishize kuruta uko wabigenje ahandi hose byabaye muri icyo gihe. Wari wavuze ko utazongera kwihanganira ihirikwa ry’ubutegetsi ahandi aho ariho hose mu bihugu biwugize ariko ijambo ryawo ritangiye gukemangwa (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG