Amakipe atatu y’Afrika yari yageze muri kimwe cy’umunani cy’imikino cy’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu rwego rw’abagore muri Australiya na Nouvelle-Zelande, Afrika y’Epfo, Nijeriya na Maroke, yose yarasezerewe.
Muri kimwe cya kane, Espanye izahura n’Ubuholande, Suwede ikine n’Ubuyapani ejo bundi ku wa gatanu. Ku wa gatandatu, Colombiya izahura n’Ubwongereza, Ubufransa bwo buzahura na Australiya. Mugenzi wacu Fidele Niyongabo yaganiriye na Souleyimani Niyonkuru umunyamakuru w’imikino i Bujumbura agira icyo avuga kuri ayo makipe ageze muri kimwe cya kane.
Forum