Uganda yatangiye gusana igice cy’umuhanda wa gari ya moshi umaze imyaka myinshi wubatswe. Wubatswe n’Ubwongereza. Byitezwe ko uwo muhanda uzatuma ibiciro byo gutwara ibintu mu bice by’amajyaruguru y’igihugu, muri Sudani y’epfo no muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo bigabanuka.
Hashize imyaka ibarirwa muri 40 uwo muhanda udakoreshwa. Ni umwe mu mihanda ya gari ya moshi yakoreshwaga mu bihugu bigize uburasirazuba bw’Afuruka uhuza ibyo bihugu n’icyambu cya Mombasa ku nyanja y’Ubuhinde muri Kenya. Wari warubatswe hafi mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, mu gihe cy’ubukoloni bw’Ubwongereza. Iki gihugu cyakolonije Kenya na Uganda.
Uganda yafashe icyemezo cyo kuvugurura uwo muhanda washaje, nyuma y’imigambi yo kubaka imihanda ya gari ya moshi ijyanye n’ibihe, ariko ntibashe kubona amafaranga yagombaga kuva mu Bushinwa.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Uganda yahagaritse kontaro yari yagiranye na sosiyete China Harbour and Engineering, yagombaga kwubaka umuhanda ugezweho wa gari ya moshi
Uyu muhanda wari buzatware miliyari ebyiri na miliyari 200 z’amadolari. Ubu Uganda irashaka isosiyete nshya yasinyana na yo kontaro.
Hagati aho, John Linnon Sengendo, umuvugizi w’urwego rwa Uganda rushinzwe ibirebana na gari ya moshi, yabwiye ibiro ntaramakuru, Reuters, ko isosiyete CRBC, China Road and Bridge Corporation, ishobora gusana uwo muhanda ushaje ku gihe cy’imyaka ibiri, kuri miliyoni 55 n’ibihumbi 480 by’amadolari yatangwa na guverinema ya Uganda. Ni ukuvuga miliyari 200 z’amashilingi ya Uganda.
Igice kingana na kilometero 382 kizasanwa, gihuza umujyi wa Tororo mu burasirazuba bwa Uganda hafi y’umupaka na Kenya na Gulu mu majyaruguru ya Uganda hafi y’umupaka wayo na Sudani y’epfo. ((Reuters))
Forum