Ubuhorande bwahagaritse by’igihe gito ubufatanye bwabwo na Guverinema ya Nijeri, nyuma ya kudeta yo kw’itariki 26 y’ukwezi gushize kwa karindwi.
Byavuzwe mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara uyu munsi kuwa gatanu. Ubuhorande busanzwe bushyigikira programu zitandukanye mu gihugu cya Nijeri. Ni ubufatanye mw’iterambere no mu bijyanye n’umutekano binyuze muri guverinema. Cyakora bwavuze ko budashaka gushyigikira abakoze kudeda.
Muri iryo tangazo, guverinema y’Ubuhorande yongeyeho ko irimo kureba uko yafasha mu zindi gahunda z’ubutabazi muri Nijeri, biciye muri ONU no mu yindi miryango mpuzamahanga cyangwa ku bafatanya bikorwa b’imbere mu gihugu.
Kuva habaye kudeta, ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi, byahagaritse infashanyo n’ubwo Nijeri ari kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi kw’isi kandi kikaba ahanini kibeshejweho n’inkunga ituruka hanze. Hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’umwaka, iva hanze.
Bitewe n’uko ikize kuri uranium no kuri peteroli kandi ikagira uruhare rukomeye mu rugamba ku barwanyi ba kiyisilamu mu karere ka Sahel, Nijeri ifite icyo ivuze gikomeye kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, Uburayi n’Uburusiya. ((Reuters))
Forum