Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane ategerejwe mu rukiko nyuma y’aho inteko y'abagenzacyaha ba rubanda i Washington imushinje gushaka kuriganya ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2020.
Ni ubwa gatatu Donald Trump ahamagajwe mu rukiko ku birego binyuranye. Noneho aritaba hano mu mujyi wa Washington, DC.
Abacamanza bavuga ko icyaha cyo gushaka kuriganya ibyavuye mu matora yatsinzwe yo mu 2020 ari byo byatije umurindi benshi mu bamushyigikiye kugaba igitero ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika taliki 6 z’ukwezi kwa mbere 2021.
Ibyaha bine Trump akurikiranyweho ni uguhungabanya uburenganzira bw’Abanyamerika bwo gutora, kuriganya giverinoma, gutambamira ibikorwa by’ubutegetsi n’ubufatanyacyaha mu gutambamira ibikorwa by’ubutegetsi.
Kugeza ubu Trump ni we uri ku isonga mu bakandida b’ishyaka ry’Abarepubulikani bateganya kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2024
Katherine Gypson, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu nteko nshingamategeko – Congress, yaduteguriye ibindi kuri iyi nkuru mwumva mu ijwi rya Themistocles Mutijima
Forum