Uko wahagera

Muri Nijeri Abaturage Bigaragambije i Niamey Bashyigikiye Ubutegetsi Buriho


Abaturage ba Nijeri mu myigaragambyo
Abaturage ba Nijeri mu myigaragambyo

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu murwa mukuru wa Nijerii, bashyigikira kudeta yakuyeho guverinema yatowe muri demokarasi, mu gihe ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi birushaho guhangayikishwa n’umutekano.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, biravuga ko abigaragambije mu murwa mukuru Niamey, bamwe bazunguzaga amabendera manini cyane y’Uburusiya bavuga amagambo yumvikanisha urwango ku Bufaransa. Ni imyigaragambyo yatumijwe mu rwego rwo kwibuka isabukuru y’ubwigenge igihugu cya Nijeri cyahawe n’Ubufaransa mu mwaka w’i 1960.

Iyo myigaragambyo ibaye mu gihe abakuru b’ingabo bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, bigize umuryango wa CEDEAO, bateraniye mu nama mu murwa mukuru wa Nijeriya, Abuja, bashaka igisubizo kuri kudeta yabaye muri Nijeri mu cyumweru gishize. Ni mu gihe kandi itsinda rya CEDEAO, rirangajwe imbere na Abdulsalami Abubakar wigeze kuyobora Nijeriya, riri muri Nijeri kugirana ibiganiro.

Uyu muryango washyizeho itariki ntarengwa ya 6 y’uku kwa munani, kugirango abasirikare bakoze kudeta bazabe basubijemo Perezida Mohamed Bazoum.

Mu gihe umwuka mubi wiyongera, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika ni bimwe mu bihugu byatangaje ko bibaye bikuye abakozi ba za ambasade muri Nijeri, mu gihe amahanga yamaganye ihirikwa rya perezida, watowe muri demokarasi. ((AP-AFP))

Forum

XS
SM
MD
LG