Uko wahagera

Trump Yashinjwe Ibyaha Bishya Birimo Gushaka Guhindura Ibyavuye Mu Matora


Umushinjacyaha wihariye Jack Smith
Umushinjacyaha wihariye Jack Smith

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umushinjacyaha wihariye Jack Smith kuri uyu wa Kabiri yashyize ku mugaragaro inyandiko z’impapuro 45 zikubiyemo ibirego bishya bine ubushinjacyaha burega uwahoze ari umukuru w’igihugu Donald Trump.

Ibyo birego birimo gushaka gutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2020 abigambiriye, kubangamira imirimo y’inteko ishinga amategeko ubwo yari mu gikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Prezida Joe Biden ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere 2021 n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gushaka kuvutsa Abanyamerika uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi binyuze mu matora.

Kuri uyu wa Kane ni bwo biteganijwe ko, Donald Trump azitaba urukiko mu mujyi wa Washington DC kugirango asomerwe ku mugaragaro ibyaha ashinjwa.

Donald Trump avuga ko ibyo birego bifite impamvu za politike zibyihishe inyuma
Donald Trump avuga ko ibyo birego bifite impamvu za politike zibyihishe inyuma

Ibi byaha bine bishya biriyongera ku bindi byo ku rwego rw’igihugu na none umushinjacyaha Jack Smith yamureze muri Leta ya Florida. Birimo ibyaha byo gutunga iwe, mu rugo rwe bwite, impapuro z’amabanga y’igihugu akomeye cyane atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko.

Muri ayo mabanga harimo aya gisirikare n’intwaro za kirimbuzi. Trump ashinjwa kandi ko ayo mabanga yaba yarayashangije abantu batabigenewe. Aregwa n’ubufatanyacyaha n’abamwe mu bakozi be bamufashije guhisha izi nyandiko z’amabanga y’igihugu ahantu hatandukanye iwe mu rugo.

Impapuro zikubiye ibirego bishya Trump aregwa zikimara kujya hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Mike Pence wahoze ari visi prezida wa Trump yasohohe itangazo rivuga ko umuntu wese wifuza kwishyira hejuru y’itegeko nshinga ry’igihugu adakwiriye na rimwe kuba prezida.

Izo mpapuro zigaragaza umugambi wacunzwe na Prezida Trump n’abandi bakoranaga bya hafi nawe watangijwe amatora akirangira mu kwezi kwa 11 mu 2020 ukarangira habaye igitero ku ngoro y’inteko ishinga amategeko Capitol ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa mbere 2021. Ibyo byose byari bigamije kuburizamo ibyavuye mu matora bakemeza ko Trump ari we watsinze amatora nubwo atari ko byari bimeze.

Benshi mu ishyaka ry’Abarepubulike Trump akomokamo bakomeje kwita ibi birego umugambi wo kuburizamo kandidature ye kugirango ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2024.

Kugeza ubu ibipimo bigaragaza ko Trump ari imbere cyane mu bahabwa amahirwe yo kuzahagararira iryo shyaka mu matora.

Forum

XS
SM
MD
LG