Uko wahagera

Aimable Karasira Arashinja Raporo y'Abaganga Bamusuzumye Kubogama


Aimable Karasira mu rukiko
Aimable Karasira mu rukiko

Bwana Aimable Karasira Uzaramba n’abamwunganira mu mategeko barasaba urukiko rukuru gutesha agaciro raporo abaganga b’inzobere bakoze ku burwayi bwe bwo mu mutwe. Baravuga ko ibumbatiye ukubogama gukabije.Ubushinjacyaha bwo barasaba ko yagumana agaciro kayo. Buravuga ko iyo raporo igaragaza Karasira nk’umuntu ukora ibintu azi kandi atekereza neza.

Umwe mu baganga b’inzobere bakoze raporo ku burwayi bwa Aimable Karasira Uzaramba wakuruye impaka zateye uruhande rwa Karasira gusaba kuyitesha agaciro ni Charles Mudenge.

Karasira avuga ko Muganga Mudenge yabaye umutangabuhamya agifungwa arangije agaragara mu itsinda ry’abemeza ko bamusuzumye. Kuri Karasira Muganga Mudenge yafatanyije n’abamugambaniye kugira ngo bamufunge kuko ubuhamya bwe bwemeza ko Karasira atarwaye mu mutwe ku buryo byatuma abura gutekereza neza.

Raporo y’abaganga Karasira ayinenga ko ititaye ku burwayi bwa murumuna we yemeza ko we arembye kumurusha. Karasira yibukije ko yagiriwe inama yo gutangira kwivuza kuva mu mwaka wa 2003 kugeza n’ubu.

Yavuze ko kuva yivuriza I Butare, Muganga Mudenge yamukuye ku miti yoroshya agahinda gakabije akamugenera imiti itanga ibyishimo ku buryo ufata ubwo bwoko bwayo aba asa nk’uwanyoye inzoga cyangwa urumogi.

Ku kuba urukiko rwibaza ku buryo yaba yarigishaga muri Kaminusza icyarimwe ari umurwayi wo mu mutwe, Karasira yakomeje kubishimangira. Kuri we n’indi myaka yose isigaye yayigisha na neza cyane. Gusa yemeza ko ibyo ntaho bihurira no kuba umuntu arwaye.

Avuga ko mu bihe bitandukanye yigishaga muri za kaminuza za leta n’izigenga kandi yaratangiye gufata imiti. Kuba ubutegetsi bwaramwirukanye muri kaminuza yigishagamo kubera ibihangano bye bitakunzwe na bamwe n’andi magambo yavugaga, Karasira abwira urukiko ko ufite ikibazo cy’ihungabana bitamubuza gukora akazi. Avuga ko iyo yibuka amateka ya jenoside arushaho guta ubwenge ,ku bindi byose akiyumva ameze neza.

Yabwiye umucamanza ko ku birego aburana atumva icyo yabivugaho mu gihe ataravurwa. Kuri we yagombye guhabwa umudari kuko agerageza gusobanura ibyo benshi batatinyuka.

Ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda, uregwa yibukije umucamanza ko rwategetsweho n’umwami Yuhi III Mazimpaka kandi nawe yari arwaye amakaburo (Ibisazi) yamuteye kwiyicira igikomangoma ari na ho yahimbiye igisigo “Singikunda ukundi”.

Karasira ati “Yari umusizi , nanjye ndi umusizi. Yari umusazi nkaba umusazi. Yari mwiza ku isura ; erega nanjye ntaraba gutya nari keza”.

Karasira yasabiye umugisha ku Mana Muganga Arthur Rukundo wo mu bitarobya Caraes Ndera kuri raporo yakoze ku burwayi bwe. Avuga ko yagerageje kutabogama no kudakorera ku bwoba. Yari yategetse ko yakurikiranwa n’abaganga batatu batandukanye kandi bigakorerwa ahantu atabasha gusohoka.

Kubwa Karasira wafashe ijambo umwanya muremure ntiyagakwiriye kuba ari mu rukiko aburana yambaye iroza iyo aza kuba ari mu maboko y’abantu bagira umutima wa kimuntu. Ati “Nanjye nshinjagira nshira”.

Yasobanuriye urukiko ko gereza mu magambo ye ; Atari ahantu ho kumugororera ahubwo ari ahantu ho kumwihimuriraho; bityo ko iyo aje mu rukiko ataba aje kuburana ahubwo aba aje kuraga.

Yabwiye umucamanza ko nta soni na nkeya azongera kugira zo kubabwiza ukuri kandi ko ntawe azasuzugura. Urukiko rwamubwiye ko bimwe mu byo avuga ntacyo bimaze. Rumusaba gufata umwanya uhagije akaburana urubanza rwe.

Karasira yabwiye urukiko ko ihungabana afite ataritewe n’ubujura cyangwa ihohoterwa yakoreye uwo ari we wese, yaritewe na jenoside ari na ryo zingiro rya byose. Agasanga nta n’icyo yagombye kuba ari kubazwa ahubwo yagombye kuba aburana abaganga bamuri hafi.

Aravuga ko raporo y’abaganga batatu bakoze batigeze bamusuzuma ahubwo bamusanze muri gereza baterana amagambo. Arabifata nko kuburana ngo abe igitambo. Ati “Simfungiwe I Mageragere ndi kwicirwa I Mageragere mu buryo bugezweho kugira ngo nzasohoke yo ntakibasha kuvuga, ntakibona.”

Urukiko rwakunze kumuhumuriza rumwibutsa ko imbere y’abacamanza Karasira akiri umwere na cyane ko nta cyaha kiramuhama ku rubanza rutaraburanishwa mu mizi.

Uregwa avuga ko abakoze raporo iheruka ku burwayi bwe ari abaganga bashinzwe gutanga imiti gusa. Nyamara kuri we hagombaga kuboneka ukurikirana imitekerereze, utanga imiti n’ukurikirana imyitwarire ye muri bagenzi be.

Yongeye gusubira mo ko we n’abavandimwe be bari bararokotse jenoside nyuma baza kwicwa n’abari abarwanyi b’inkotanyi babajugunya mu cyobo ahitwa I Rilima. Akavuga ko imiryango ifasha abarokotse yabatereranye bashishikazwa no gufatira imitungo y’iwabo.

Akabaza umucamanza ati “Ushyize mu kuri ari wowe byabayeho waba ubayeho ute?” Urukiko ruti “ guma ku bijyanye na raporo urubanza ntiturarutangira mu mizi”.Undi ati “Cyangwa mvuze aho mudashaka?”. Urukiko ruti “Hano tuburanisha imanza zirenze uru nta gitangaje kirimo kuvuga ko abawe bishwe n’inkotanyi”

Karasira yasoje asaba kuvurwa n’abaganga bigenga kuko asanga nta muganga wa leta uzemeza uburwayi yatewe n’iyo leta. Mu magambo akomeye kandi yasabye urukiko ko niba rwumva koko rukurikiza amategeko yo ku rwego mpuzamahanga rwashingira ku mategeko yo mu gihugu cy’Ubuholande rugategeka ambamufunze bakamukorera “Euthanasie” bakamufangurira, bakamwica vuba aho kuzamwica nabi. Yavuze ko kuri we nta cyo byamutwara.

Umunyamategeko Gatera Gashabana avuga ko Muganga mudenge atagombaga kuba umutangabuhamya ushinja Karasira icyarimwe n’inzobere muri raporo ku burwayi bwe. Aramubonamo ukubogama gukomeye. Asaba irindi tsinda ry’abaganga bigenga kandi bakazabanza kumusuzuma.

Uyu munyamategeko yasabye gutesha agaciro raporo y’abaganga ku burwayi bwa Karasira. Ku bushinjacyaha kugira ihungabana kuri Karasira byonyine ntibihagije ko byakuraho ibyaha biremereye akurikiranyweho. Bukomeza gushimangira ko iryo hungabana ritamwambuye ubushobozi bwo kugenga ibikorwa bye ubwo yavugaga amagambo agize ibyaha bumukurikiranyeho.

Buremeranya bidasubirwaho na raporo y’abaganga, bugasaba ko yagumana agaciro kayo. Bwasabye ko binabaye ngombwa urukiko rwahamagaza abayikoze bakayisobanura n’icyo bashingiyeho. Buravuga ko imyitwarire ya Karasira mu rukiko ihuza n’ibikubiye muri raporo ko atatakaje ubushobozi bwo gutekereza neza. Kuri Muganga Mudenge ubushinjacyaha bwavuze ko nta tegeko rimubuza gutanga ubuhamya no kugaragara ku rutonde rw’inzobere zasuzumye Karasira.

Icyemezo kuri zi mpaka kizafatwa mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Forum

XS
SM
MD
LG