Muri Alijeriya abahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibice binyuranye byo muri icyo gihugu bamaze kugera kuri 34, harimo abasirikare 10 nkuko bitangazwa na ministeri y’umutekano mu gihugu.
Abazimya umuriro bagera mu 8,000 ni bo bahanganye n’inkongi y’umuriro mu bice 7 bitandukanye by’igihugu nkuko bitanganzwa na ministeri y’umutekano muri Alijeriya.
Abantu bagera ku 1,500 ni bo bamaze guhungishwa umuriro wadutse muri ibyo bice. Inzego z’ubutegetsi zatangaje ko zatangiye iperereza ku cyaba cyawuteye.
Hagati aho ubushyuhe bukabije bugera kuri dogire Celisiusi 49 bukomeje kwibasira amajyaruguru y’Afurika mu mijyi ya hafi y’igihugu cya Tuniziya.
Muri Tuniziya inkongi y’umuriro yibasiye umujyi wa Melloula. Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko uwo muriro watangiriye mu misozi nyuma uza gukwira hirya no hino utwika ingo z’abaturage ababarirwa mu magana barahunga.
Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko bamaze guhungisha abagera mu magana babanyujije ku butaka no mu mazi hifashishijwe ubwato bw’abarobyi n’ubwabarinda imipaka yo mu mazi. (Reuters)
Forum