Uko wahagera

BRICS Ikomeje Kureshya Ibindi Bihugu Kuyigana


Ministiri w'Ububanyi n'amahanga w
Uburusiya Sergei Lavrov ni we uzahagararira Prezida Vladimir Poutine mu nama ya BRICS
Ministiri w'Ububanyi n'amahanga w Uburusiya Sergei Lavrov ni we uzahagararira Prezida Vladimir Poutine mu nama ya BRICS

Itsinda BRICS rigizwe n’ibihugu bifite umuduko mw’iterambere ry’ubukungu, aribyo Ubushinwa, Brazile, Uburusiya, Ubuhinde n’Afurika y’epfo, ryakunze kwishyira mu mwanya wasimbura ibyo mu Burengerazuba bw’isi biyoboye ibindi kw’isi.

Abategetsi muri BRICS bavuga ko uburyo iri tsinda ryitwara bwatumye ribasha kureshya ibindi 22 bishaka kwinjiramo, ubwo rizagira inama yaryo mu kwezi kwa munani muri Afurika y’epfo.

Cyakora abasesengura bavuga ko nta musaruro ugaragara ryabashije kugeraho.

Afurika y’epfo, igihugu ubu kiyoboye iri tsinda, kizakira inama y’abakuru b’ibihugu y’iminsi itatu i Johannesburg mu kwezi gutaha kwa munani.

Icyo gihugu kivuga ko kwagura iri tsinda BRICS biri kw’isonga kuri gahunda y’ibizasuzumwa.

Arijantine, Irani na Arabiya Sawudite hamwe na Emira ziyunze z’abarabu, biri mu bihugu byifuza kwinjira mw’itsinda BRICS.

Byavuzwe n'Ambasaderi w’Afurika y’epfo muri BRICS, Anil Sooklal, mu kiganiro n'abanyamakuru. Yongeraho ko byagaragaje icyizere ibihugu byo mu majyepfo muri rusange bifitiye uyu muryango.

Ambasaderi Sooklal yavuze ko BRICS ibonwa nk’umuryango ufite ingufu, bigaragazwa n’umusaruro mbumbe ugereranyije n’ibihugu byateye imbere mu bukungu no muri demokarasi birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Cyakora abasesenguzi babona mu buryo butandukanye, ibintu bifatika BRICS yagezeho kuva mu mwaka wa 2009.

Uretse perezida w’Uburusiya, Vladimir Poutine, udashobora gukorera urugendo muri Afurika y’epfo kubera ko ashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, kubera intambara yo muri Ukraine, abandi bakuru b’ibihugu byose bigize BRICS, bazaba bari muri iyo nama, mu kwezi gutaha.

Forum

XS
SM
MD
LG