Uko wahagera

U Rwanda na Kongo Bikomeje Gushinjanya Ubushotoranyi


Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Kongo I New York, mu 2019.
Prezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Kongo I New York, mu 2019.

Leta y’u Rwanda irasaba Republika ya demokartasi ya Kongo kwirinda urwitwazo urwo arirwo rwose rwo kugaba igitero ku butaka bwarwo.

Ibi biri mu itangazo ibiro by'umuvugizi wa leta y'u Rwanda byashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda biravuga ko itangazo ingabo za Kongo FARDC zitirira Leta y’u Rwanda ryo kuya 18 y'uku kwezi ritigeze ribaho. Ubuvugzi bwa leta y’u Rwanda buti: “Ibyo FARDC ivuga ni urwitwazo rugamije kwangisha u Rwanda no gutegura igitero ku butaka bwarwo, mu gihe izo ngabo za FADRC zikomeje gushyigikira , guha intwaro no gufatanya ku rugamba n’umutwe wa FDLR."

Iryo tangazo rirangiza rivugako U Rwanda ruzakomeza kugwiza uburyo bwo kurinda ikirere n’umupaka, kandi ko ruzakumira abazashaka kuzana intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo mu Rwanda.

Iri tangazo ry'u Rwanda ryaje rikuriria iryasohowe n'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Kongo rivuga ko Leta y’u Rwanda yatangaje ko yitegura kwohereza ingabo muri Kongo kubera ko imitwe ya FDLR/FOCA yaba yitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

Umuvugizi wa FARDC, Jeneral Ekenge washyize umukono kuri iryo tangazo arangiza avuga ko ingabo za Kongo niziterwa, zizitabara zishize amanga.

Forum

XS
SM
MD
LG