Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abantu batatu bapfuye abandi barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’insoresore z’Abafulero n’Abarundi b’Abanyekongo. Barwaniraga gusoresha umucanga urahitwa ku Bwegera muri Teritware ya Uvira Intara ya Kivu y’epfo.
Ababibonye bemeza ko byose byatangiye igihe urubyiruko rw’Abarundi rwari mu gikorwa cyo kwaka imisoro mu izina rya gurupema ya Kakamba, iyobowe n’umwe mu bagize uyu muryango w’Abarundi.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu bwoko bw’Abafulero rwo mu Luberizi na Nyamutiri rutishimira ko umucanga wo ku umugezi wa Luvubu, usoreshwa rutangira kubabuza gukora uwo murimo ari naho haturutse ubushyamirane bwahitanye abantu.
Umwami wa Sheferi y’ikibaya cya Ruzizi, Nijimbere Richard, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko muri abo bantu batatu bapfuye barimo umusoresha umwe n’abandi basore babiri barashwe ubwo bari bamaze kwambura imbunda umusirikare warimo ahoshya izo mvururu
Ibi byatumye bamwe mu bagore bo mu bwoko bw’Abafulero bakora imyigaragambyo yo gusaba ko igisirikare cya leta FARDC gifungura abasore babo batatu bafungiwe Luvungi kubera izo mvururu
Ijwi ry’Amerika ryavugishije umuvugizi wa FARDC muri aka karere Liyetona Marc Elongo atubwira ko ibyo bibazo byo ku Bwegera bireba abayobozi gakondo, ko ntaho bihuriye n’igisirikare.
Kubera izi mvururu, usanga amwe mu magurupema na localité yo mu kibaya cya Ruzizi afite abayobozi babiri kuko bamwe mu bayobozi bavuga ko batayoborwa n’abanyamahanga abandi nabo bavuga ko kuva mbere y’ubwigenge bwa Kongo ubwami ari ubwabo
Mwami Richard Nijimbere, uyobora ubwami bwa sheferi ya Plaine de la Ruzizi avuga ko iki kibazo bakigejeje kwa ministiri w’intwaro yo hagati n’umutekano mu ntara ya Kivu y’epfo.
Bernard Kadogo n’umuyobozi wa sosiyete sivili mu kibaya cya Ruzizi asaba leta ya Kongo guhaguruka igakemura ibi bibazo by’abayobozi babiri bagenda bayobora gurupema imwe, kuko biri mu biteza amakimbirane
Forum