Uko wahagera

Abanyamategeko Biyamye Umucamanza mu Rubanza rwa Yves Kamuronsi


Urukiko rwa Gasabo
Urukiko rwa Gasabo

Abanyamategeko barengera indishyi mu rubanza rwa Bwana Yves Kamuronsi bihannye umucamanza mu rukiko rukuru bavuga ko adakwiye kubaburanisha. Baramushinja ubucuti bwihariye hagati ye n’uruhande ruregwa. Ni mu rubanza Kamuronsi aregwamo ibyaha byo kudatabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso. Aregwa ko mu mwaka ushize wa 2022 yagonze abigambiriye Fabien Twagiramungu amuvutsa ubuzima. Inkuru y'umunyamakuru Eric Bagiruwubusa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:05 0:00

Umucamanza akinjira mu cyumba cy’iburanisha, umugore wa Nyakwigendera Fabien Twagiramungu akamukubita amaso yahise agira impungenge ku butabera buboneye bwazatangwa muri uru rubanza nk’uko abanyamategeko bunganira abaregera indishyi babibwiye umucamanza. Ni Madamu Sauda Murerehe, umucamanza mu rukiko rukuru. Ni urubanza rw’ubujurire ku rupfu rwa Fabien Twagiramungu wapfuye agonzwe na Yves Kamuronsi mu mwaka ushize wa 2022 hano I Kigali.

Abanyamategeko Jean Bosco Ntirenganya Seif na mugenzi we Milton Nkuba Munyandatwa basabye umucamanza ko yakwibwiriza akivana mu rubanza. Bavuze ko ari urubanza rurerure mu bihe bitandukanye rwavuzwemo byinshi kandi rukavugwamo benshi.

Umucamanza yabasabye ko bareka icyo yise “ubwiru” mu rukiko bakavuga mu mazina abo bavuzwe muri dosiye ya Kamuronsi. Ku isonga, bibukije umucamanza Murerehe wo mu rukiko rukuru ko afitanye ubucuti bwihariye na Madamu Francoise Mushimiyimana ukorera ku rwego rw’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Kuba uwo mushinjacyaha ari we wateguye dosiye babonamo kubogama, bagasanga uyu mucamanza adashobora kuyiburanisha.

Madamu Murerehe yavuze ko yahawe n’umuyobozi we kuyobora iburanisha. Bityo ko icyo bumva kibabangamiye bakigaragaza bashingiye ku ngingo z’amategeko. Batazuyaje abanyamategeko bahise bihana umucamanza. Yategetse ko bagenda bakandika isobanura mpamvu z’ubwihane bakazazishyikiriza urukiko rukazazisuzuma rukazifataho umwanzuro.

Abunganira uruhande ruregera indishyi basobanuriye Ijwi ry’Amerika izo mpamvu nyamukuru badashaka umucamanza Murerehe. Basobanura ko uwo mushinjacyaha yagombye kuba yarafashe iya mbere mu kujuririra dosiye yaregeye ariko ahitamo kuyirenzaho uruho rw’amazi. Bavuga ko ubwo uyu mucamanza yakoraga ubukwe, umushinjacyaha bashyira mu majwi ari we wari wamwambariye amuhagarariye azwi nka “Marraine” we.

Hari amafoto agaragaza abo bagore bombi amwe biboneka ko bari basohokeye ku mazi andi agaragara ko bari mu bukwe. Ni amafoto Ijwi ry’Amerika itabashije kugenzura umwimerere wayo. Aba banyamategeko bavuga kandi ko Kamuronsi uregwa kwica agonze Twagiramungu avuka mu gace kamwe na Egide Nkuranga wahoze akuriye umuryango Ibuka. Ni mu gihe Nkuranga ari umugabo wa Mushimiyimana, umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye I Gasabo.

Mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka ushize wa 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Fabien Twagiramungu. Abamwunganiye ku rwego rwa mbere bavuga ko Kamuronsi yamugongeye I Kagugu hazwi nko kwa Ndengeye yabigambiriye. Bavuga ko ubwo Twagiramungu yari avuye muri siporo Kamuronsi yamugongesheje imodoka arangije ayinjiza mu gipangu vuba na bwangu asaba umukozi wo mu rugo kuyoza ahanaguraho amaraso.

Abunganira uruhande rwa Kamuronsi na bo bakavuga ko yamugonze kubw’impanuka. Bagashimangira ko yari yaraye mu kabari, ashobore kuba yarabitewe n’ubusinzi.

Ku ruhande bahanganye bakavuga ko muri icyo gihe utubari tutari twemerewe gukora amasaha 24 kuri 24. Bakavuga ko aho yamugongeye hari za kamera zo ku muhanda zifashishwa mu kurinda umutekano. Gusa , ngo ababishinzwe banze kwerekana videwo igaragaza uko byagenze.

Ikindi bashingiraho icyo bita ‘akagambane mu rupfu rwa Twagiramungu’, bavuga ko yari umugabo wari ufite kompanyi zitsindira amasoko akomeye ya leta. Bakavuga ko abanyamigabane be babaye aba mbere mu kwishyurira uregwa ikiguzi cy’abanyamategeko bamwunganira mu mugambi wo kuyobya uburari ku byabaye.

Umunyamategeko Pierre Celestin Buhuru umwe mu bamenyerewe mu manza zikomeye ari mu batangiranye n’uru rubanza. Gusa, ysobanuriye VOA ko kugeza ubu ntacyunganira uyu muryango. Twagiramungu wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga ku rwego rwa dogitora mu by’ibidukikije yari afite n’akabari gakomeye 2shots Club mu mujyi wa Kigali, bamwe batekereza ko iyo mitungo ye yaba yaramubereye intandaro yo kubura ubuzima.

Umugore wa Nyakwigendera Madamu Vivine Uwera yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abagabo batatu: Egide Nkuranga, Raphael Ngarambe na Eugene Sakindi bari abanyamigabane mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubundi bushabitsi na Fabien Twagiramungu. Nyuma yo gupfa hari amakuru yakunze kuvugirwa mu nkiko ko abo bagabo ari bo bamugambaniye ngo begukane iyo mitungo ye.

Madamu Uwera yatubwiye ko yaba Egide Nkuranga na Raphael Ngarambe bari barabyaye muri batisimu abana ba Nyakwigendera. Magingo aya iyo miryango yasangiraga akabisi n’agahiye irarebana ay’ingwe. Ababikurikirira hafi bemeza ko no mu bikorwa byabahuzaga, buri ruhande ruri ukwarwo.

Kamuronsi uregwa kwica agonze Twagiramungu, umugore wa Nyakwigendera avuga ko mu bundi buzima ntaho yari amuzi. Mu magambo ye ati “Nkurikije uko nabyumvise yaba yarakoreshejwe mu kunyicira umugabo”.

Mu mpera z’umwaka ushize urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahanaguyeho Kamuronsi icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga. Rwamuhamije icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso rumukatira igihano cy’igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri no gutanga ihazabu y’amafaranga 500.000.

Forum

XS
SM
MD
LG