Uko wahagera

Umukuru w'Abacanshuro ba Wagner Yevgeny Prigozhin Yasubiye mu Burusiya


Yevgeny Prigozhin ukuriye abacanshuro b'Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner
Yevgeny Prigozhin ukuriye abacanshuro b'Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner

Umukuru w’umutwe w’abacanshuro b’abarusiya ba Wagner Group Bwana Yevgeny Prigozhin ntakiri mu gihugu cya Biyelorusiya, yasubiye mu Burusiya. Ibyo byatangajwe na Perezida wa Biyelorusiya Bwana Alexander Lukashenko kuri uyu wa kane.

Kujya muri Biyelorusiya kwa Prighozin byari mu bigize ubwumvikane bwo guhagarika ukwigomeka kw’abacanshuro be ba Wagner kwabaye mu kwezi gushize.

Perezida Lukashenko ni we wagize uruhare mu igerwaho ry’amasezerano, akubiyemo ingingo zizeza umutekano Prigozhin n’abarwanyi be.

Kuri uyu wa Kane, Bwana Lukashenko yabwiye abanyamakuru ko ubushake bwe bwo kwemerera bamwe mu barwanyi ba Wagner kuguma muri Biyelorusiya bugihari.

Yagize ati: “Kuri ubu ikibazo cy’iyoherezwa ryabo n’uko bagomba kubaho ntikirafatwaho umwanzuro. Sintewe impungenge na gato n’uko twazakira umubare runaka w’aba barwanyi hano.”

Bwana Prigozhin n’abarwanyi be bashoje imigumuko ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa Gatandatu mu guhangana n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’Uburusiya. Bigaruriye ibirindiro bikuru by’ingabo mu mujyi wa Roston-on-Don mu majyepfo y’Uburusiya mbere yo gutangira kwerekeza i Moscow.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG