Uko wahagera

Karasira Yashinje Gereza Kumwima Dosiye Zimufasha Mu Iburanisha


Aimable Karasira mu myambaro y'iroza
Aimable Karasira mu myambaro y'iroza

Bwana Aimable Karasira Uzaramba kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko ko gereza imufunze yamwambuye uburenganzira bwo kubona dosiye yagombye kwifashisha aburana. Izo zirimo imyanzuro avuga ko yari yasubije kuri raporo y’inzobere z’abaganga igaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Imyanzuro Karasira avuga ko yakoze asubiza kuri raporo y’abaganga baherutse gukora ku burwayi bwe bwo mu mutwe ni yo yabaye intandaro y’impaka z’urudaca mu rukiko.

Karasira yabwiye umucamanza ko akimara kubona raporo y’abaganga yakoze imyanzuro iyisubiza aho kugira ngo ubuyobozi bwa gereza buyinjize muri dosiye burayizimiza. Imbonankubone mu rukiko , Karasira yatunze agatoki umucungagereza avuga ko yagize uruhare mu kuzimiza imyanzuro ye.

Hamwe Karasira yumvikana nk’ufite ibyo atemeranyaho n’abamwunganira mu mategeko ahandi akumvikana avuga ko ibijyanye n’uburwayi bwe yiteguye kubyisobanurira kuko urubanza ari urwe.

Umucamanza yabajije Karasira n’abamwunganira aho yahera yemeza ko Karasira gereza yamwambuye imyanzuro yari yakoze kuri raporo y’abaganga. Urukiko ruvuga ko ibyo bavuga bagombye kubitangira ibimenyetso.

Karasira yabwiye urukiko ko ibimenyetso rumusaba adashobora kubibona kuko akomeza gushimangira ko afungiye mu kato. Mu magambo ye ati “Ukwica ni we wakavuze ngo bagutabare.”

Umucamanza yamubajije niba ajya abona umwanya wo kuganira n’abamwunganira bagafatanya gutegura urubanza. Yasubije ko ku bijyanye n’uburyo baganira , abamwunganira basa n’abashobora gushyigikira leta avuga ko ari yo imutoteza.

Yavuze ko akunze kurota yicwa. Ati “Njyewe ubwanjye ndota mfa buri gihe kandi abanyunganira biragoye ko bakwemera kuvuga ko ababyeyi banjye n’abandi bavandimwe bishwe n’abari abarwanyi b’inkotanyi. Hari aho bagarukira kuko na bo bagiye kumfasha bakwisanga bambaye uyu mwenda nambaye.”

Yabwiye urukiko ko na rwo rudashaka kumva ibyo avuga kubera uburemere bwabyo. Umucamanza ukuriye inteko iburanisha Bwana Antoine Muhima yabwiye Karasira ko mu rukiko bahura n’imanza nyinshi zikomeye kurusha urwe; bityo ko bumva ibirenze ibyo avuga.

Kubwa Karasira yagombye gusuzumwa n’abaganga b’abanyamahanga ku burwayi bwe aho gusuzumwa n’abanyarwanda kuko atabizeye.

Abamwunganira mu mategeko na bo bemeje ko iyo bagiye kumusura muri gereza abagaragariza ikibazo ko hari amadosiye gereza itamuhaho uburenganzira yagombye kumufasha mu kwiregura. Bagasaba ko urukiko rwategeka gereza imyanzuro ya Karasira ikagera muri sisitemu y’urukiko.

Umucamanza avuga ko kwiregura kuri Karasira biri mu burenganzira bwo kubona ubutabera buboneye. Ariko akibaza aho yahera ategeka gereza gutanga iyo myanzuro mu gihe nta kimenyetso ko bayimwatse.

Gashabana avuga ko iyo agiye gusura abandi bagororwa gereza imworohereza, ariko byagera kuri Karasira bikaba umwihariko. Avuga ko bamusaka bagamije kumenya buri kamwe kose kamufasha kwiregura bakakamwambura.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana. Buvuga ko Karasira nk’umuburanyi yagatanze ibimenyetso bigaragaza uburyo gereza imwaka amadosiye yakifshishije mu miburanire.

Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira n’abunganizi batabujijwe guhura bakandika imyanzuro yo kwireguza. Bwavuze ko ibyo barimo ari ibyo bise ‘Imico idahwitse yo gutinza urubanza ku bushake mu gihe bamaze kumenyeshwa ibirego’

Ubushinjacyaha bwasabye ko uruhande rwiregura rwakwihanangirizwa kugira ngo urubanza rutangire kuburanishwa mu mizi. Bwavuze ko gereza idashobora kumwima dosiye zo kwireguza. Ubushinjacyaha bwasabye kandi ko Karasira atajya akomeza gutandukira mu gihe arimo yisobanura.

Bwamusabiye ko igihe yakomeza kubirengaho amategeko yakurikizwa. Karasira yasabye ijambo avuga ko na we ubwe nk’umulezi adashyigikiye gutandukira mu myiregurire. Aravuga ko aregwa ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside icyarimwe uburwayi bwe ari byo ntandaro yabwo.

Umucamanza yanzuye ko Karasira agomba guhabwa umwanya uhagije ari kumwe n’abamwunganira mu mategeko bakazategura imyanzuro kuri raporo y’abaganga.

Aimable Karasira Uzaramba ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumurega ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibyaha ahakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki kuko yemeza ko atahakana jenoside yamusize iheruheru.

Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 26 z’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG