Uko wahagera

Umutwe w'Abacancuro wa Wagner Watangije Intambara Mu Burusiya


Yevgeny Prigozhin, uyobora umutwe wa Wagner
Yevgeny Prigozhin, uyobora umutwe wa Wagner

Umutwe witwara gisirikari wa Wagner usanzwe ukoreshwa mu bikorwa bya gisirikari n’Uburusiya wamaze kwigarurira imijyi ibiri mu majyepfo y’Uburusiya.

Uyu mutwe w’abacancuro wa Wagner watangaje ko wamaze kwigarurira umujyi wa Rostov-on-Don, wafatwaga nk’icyicaro gikuru cy’ibikorwa bya gisirikari by’Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine.

Hagati muri uyu mujyi abaturage bazidutse basanga huzuye abasirikari n’ibimodoka bya rutura birimo za bulende n’ibindi.

Umuyobozi wa Wagner,Yevgeny Prigozhin, yavuze ko bamaze kwigarurira ibirindiro bikuru by’ingabo z’Uburusiya muri uwo mujyi ndetse n’ikibuga cy’indege. Yavuze ko umugambi wabo ari uguhirika ubutegetsi bwa Valdimir Putin.

Uyu avuga ko afite ingabo zigera ku 25,000 ziteguye kurwana n’ingabo z’igihugu, kandi ko bari mu nzira berekeza mu murwa mukuru Moscow.

Guverineri w’iyo ntara Vasily Golubev yasabye abaturage kutava mu mazu yabo cyangwa kujya mu bikorwa bihuza abantu benshi.Yanabasabye kudakoresha umuhanda munini uzwi nka M4 ku mpamvu z’umutekano wabo.

I Moscow ingabo zoherejwe kurinda inyubako nyinshi za leta zirimo ministeri y’ingabo.

Perezida Valdimir Putin yise umuyobozi wa Wagner umugambanyi asaba inzego z’ibishinzwe guhita zimukoraho iperereza kugirango azashyikirizwe ubutabera.

Umutwe wa Wagner wari umaze igihe ufatanyije n’ingabo z’Uburusiya kugaba ibitero muri Ukraine. Umuyobozi wawo Prigozhin yashinje prezida Putin kubeshya abaturage ku mpamvu yatumye igihugu gitangiza iyi ntambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG