Mu gihe impunzi zirushaho kutakirwa neza, ONU, kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, yizihije ubutwari n’uruhare rwa sosiyete ku bakuwe mu byabo n’intambara, uguhigwa, ihohoterwa ry’ikirema muntu n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’andi marorerwa.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, uyu mwaka urashyira ahabona uko impunzi zibarirwa muri miliyoni 35 n’ibihumbi 400 zifashe n’ibyo zikeneye.
Abo barimo n’abashakisha ubuhungiro n’uburenganzira butangwa n’amategeko bwo kurindwa kw’impunzi ku rwego mpuzamahanga.
Mu kwizihiza uyu munsi, abayobozi muri ONU basabye ko haterwa intambwe zifatika zo kuvugurura imibereho y’impunzi n’iy’abazakiriye. Abo bayobozi baranaharanira ibisubizo byazanira impunzi amahirwe yo gutegura ubuzima bwiza bw’ejo hazaza kuri bo ubwabo no ku miryango yabo.
Ubwo yari mu nkambi ya Kabeyei muri Kenya, Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, Filippo Grandi yagize ati: “Ndi hano kugirango mbwire ibindi bice by’isi ko dushora kandi tugomba gutanga icyizere nk’icyo, amahirwe n’ibisubizo ku mpunzi, aho ziri hose n’impumvu iyo ariyo yose yatumye bahunga”.
Avugira mu muhango wabereye, mu nkambi ya Kakuma, iruta izindi mu bunini kw’isi, Grandi yashimye guverinema ya Kenya ku ngamba zayo zijyanye “guhanga ibikorwa kandi zitagira uwo ziheza”.
Yavuze ko: “Azareka impunzi zibarirwa muri kimwe cya kabiri n’abashakisha ubuhungiro igihugu cye gicumbikiye, bagakorana kandi bakabana n’abanyakenya. Yanashimye ubutwari n’ukudacika intege, kwongera ubukungu no kudahora barambirije ku mfasahyo y’ubutabazi”.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, “Icyezere cy’ejo hazaza kure y’i Muhira, iribanda ku bubasha bwo kudaheza n’ibisubizo ku mpunzi, aho benshi bamaze imyaka bari mu gihirahiro kubera ko nta mahirwe yo kwubaka ubuzima bwabo mu bihugu byabakiri cyangwa ibihugu byabahaye ubuhungiro.
Facebook Forum