Tharcisse Muvunyi wahamijwe ibyaha byo gushishikariza rubanda gukora jenoside mu Rwanda mu 1994 yaguye muri Nijeri. Ni nyuma y’uko ubusabe bwe bwo kujya kwivuriza mu Bwongereza budashubijwe nkuko byatangajwe ejo ku wa gatandatu n’uwamwunganiraga mu mategeko.
Abbe Jolles yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ababanaga na Muvunyi bamusanze mu bwiyuhagiriro yapfuye.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, Tharcisse Muvunyi yari umusirikare mukuru wo ku rwego rwa Liyetona Koloneli mu ngabo z’u Rwanda.
Kuva arekuwe mu 2012 yabaye mu nzu irindiwe umutekano mu gihugu cya Tanzaniya aza kuhava mu 2021 ajyanwa muri Nijeri aho yabanaga n’abandi barindwi mu nzu, na bo bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside.
Yari amaze ibyumweru arwaye. Taliki 6 z’ukwezi kwa gatanu bamusanze atumva bamutwara mu bitaro kumucisha mu cyuma bareba uko ubwonko bwe bumeze. Iryo suzuma ntiryarangiye.
Bamusezereye taliki 10 z’ukwezi kwa gatanu. Nyuma y’iminsi itandatu Abbe Jolles umwunganira mu mategeko yasabye Umuryango w’Abibumbye ko yavurizwa mu Bwongereza ariko ntubamusubiza.
Umuryango w’Abibumbye ntiwigeze usubiza ubusabe bw’umunyamakuru bwo kugira icyo uvuga kuri iki kibazo. (Reuters)
Facebook Forum