Uko wahagera

Umuryango Utabara Imbabare CICR Wizihije Imyaka 60 Umaze mu Rwanda.


Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR wizihije imyaka 60 umaze mu Rwanda.

Uyu muryango urishimira ko utatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Byari mu muhango wo kumurika amafoto agaragaza ibikorwa by’uyu muryango mu myaka umaze mu Rwanda.

Ku kicaro cy’uyu muryango kiri mu kiyovu mu mugi wa Kigali, harimo ibikorwa byo kumurika amafoto anyuranye y’ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR.

Amafoto yamuritswe, agaragaza ibikorwa by’uyu muryango guhera mu mwaka 1990, ubwo CICR yari imaze kugira ikicaro mu Rwanda.

Muri aya maforo, hagaragaje ibikorwa irimo kwita ku mpunzi zari Nyacyonga mu mugi wa Kigali.

Ni impunzi zari zavuye mu duce twabagamo intambara hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa RPF inkotanyi muri 1993.

Muri ibi bihe, CICR ivuga ko aribwo yahuye n’akazi, ariko kaje kuba kenshi nyuma y’umwaka umwe, habaye Jenoside yakorewe abatutsi.

CICR igaragaza ko nubwo byari bigoye gukora ubwo Jenoside yatangiraga, ariko yishimira ko yo itigeze ihagarika ibikorwa byayo byo gutabara abari mu bibazo.

Namahoro Julien umunyamategeko wa CICR ashinzwe n’itumanaho, yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

CICR irishimira umuhate yagize wo gukomeza gukorera mu Rwanda, mu gihe imiryango myinshi mpuzamahanga yanenzwe gutererana u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, aherutse kubigaruka ho ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

António Guterres, yanenze uko amahanga yatereranye u Rwanda muri ibyo bihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG