Leta y’u Rwanda iranenga amagambo y’umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power, wasabye u Rwanda guhagarika gushyigikira umutwe w’abarwanyi ba M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo aravuga ko amagambo y’umukuru wa USAID yirengagiza imvano nyakuri y’umutekano muke n’ingaruka zawo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Umuvugizi w’u Rwanda atangaje ibi nyuma y’amagambo umuyobozi mukuru w’ Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power. Yasohoye itangazo rivuga ko atewe impungenge n’umubare wiyongera buri munsi w’abana n’abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Avuga ko nkuko bitangazwa n’umuryango w’abaganga batagira umupaka, intambara hagati ya Leta ya Kongo n’Abarwanyi ba M23 imaze gukura mu byabo abagera kuri miliyoni imwe kuva mu kwa gatatu umwaka ushize. Avuga ko abagore n’abana babarirwa mu bihumbi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina abandi bakagurishwa nk’indaya n’abantu bivugwa ko bafitanye isano na guverinoma ya Kongo.
Muri iri tangazo kandi avuga ko intambara ya M23 yatumye ibintu birushaho kuzamba mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane mu ntara ya Ituri yibasiwe n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo CODECO na ADF izwi nk’ishami ry’abarwanyi ba Kiyisilamu.
Samantha Power muri iri tangazo avuga ko ari ngombwa ko u Rwanda ruhagarika gushyigikira umutwe w’abarwanyi ba M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ariko agasaba na leta ya Kongo gushyiramo agatege ikarengera abaturage bayo.
Yolande Makolo uvugira leta y’u Rwanda yatangaje ko imvugo nk’iyi ica ku ruhande imvano nyakuri y’umutekano muke n’ingaruka zawo harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’indonke zibishingiyeho.
Yavuze ko ibyo Samantha Power yavuze byerekeza ikibazo ku ruhande akabaza ati “Kuki atavuga imvugo ibiba urwango n’amacakubiri bikorwa n’abanyapolitike ba Kongo n’imiryango itagengwa na leta? Kuki atavuga ibitero biteye ubwoba bigabwa ku Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi babica bakica n’inka zabo?
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari Abanyekongo bambuka umupaka buri munsi bahungira mu Rwanda bahunga ingo zabo, ariko guverinema ya Kongo iterera agati mu ryinyo kuri iki kibazo.
Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo ni kimwe mu bimaze igihe kirekire bitabonerwa umuti urambye. Nubwo ibihugu by’amahanga bidahwema kukivugaho abahanga mu bya politike bavuga inyungu n’uruhare rw’ibindi bihugu muri iki kibazo biri mu bituma gikomeza kuba ingorabahizi.
Facebook Forum