Ibitero by’indege n’ibisasu byahondaguye Khartoum uyu munsi kuwa gatanu, nyuma y’uko ingabo za Sudani n’iza Rapid Support Forces, bananiwe kwumvikana kw’ihagarikwa ry’imirwano, n’ubwo biyemeje kurinda abasivili no guha inzira ibikorwa by’ubutabazi.
Ibyumvikanwyeho byasinyiwe muri Arabiya Sawudite mw’ijoro ry’ejo kuwa kane, nyuma y’icyumweru hafi, haba ibiganiro hagati y’impande ebyiri. Cyakora nta ruhande na rumwe rwari rwashyira itangazo hanze ryemeza ibyo bumvikanyeho.
Kuva basakiranye kw’itariki ya 15 y’uku kwezi kwa kane, impande ebyiri za gisilikare zishyamiranye nta kimenyetso zerekanye ko ziteguye kugira icyo zigomwa ngo imirwano irimo guhitana abantu, irangire. Biravugwa ko ishobora no kuvamo intambara yeruye ya gisivili.
Ubushyamirane bwagize ingaruka ku bukungu bwa Sudani n’ubuhahirane, bituma ibibazo byugariza ikiremwa muntu. ONU kuri uyu wa gatanu yavuze ko abantu barenga 200,000 kugeza ubu bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani.
Cyakora, intumwa ya ONU muri Sudani, Volker Perthes, yavuze ko yari yiteze ko ibiganiro byo guhagarika imirwano byongera kuba kuri uyu wa gatanu cyangwa ejo kuwa gatandatu. Yakomeje avuga ko mu gihe agahenge katagiye kwubahirizwa kubera ko impande zombi zumvaga zishobora gutsinda, yizeye ko noneho nta ruhande rwumva ko gutsinda byaba mu buryo bwihuse.
Uko uyu muyobozi abona ibintu bitandukanye n’ibyo benshi mu murwa mukuru bibwiraga, barumva babatengushye.
Facebook Forum