Uko wahagera

Abarenga 120 Bahitanywe n'Imyuzure y'Imvura mu Rwanda


Rwanda Flooding
Rwanda Flooding

Imvura nyinshi yaguye mu burengerazuba no mu majyaruguru y’u Rwanda yateye imyuzure n’itenguka ry’ubutaka bihitana abantu bagera ku 109 nkuko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta kuri uyu wa gatatu. Inzego zishinzwe ubutabazi zikomeje gushakisha abarokotse n’abaheze mu ngo zabo.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, François Habitegeko, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ko icy’ibanze inzego z’ubuyobozi zirimo kwitaho ari ukugera kuri buri nzu bakarokora ababa bahejejwemo n’imyuzure.

Habitegeko yavuze ko mu ntara abereye umuyobozi abamaze guhitanwa n’imyuzure bageze kuri 95. Yavuze ko hari abo bashoboye kurokora bakajyanwa kwa muganga ariko ntiyatangaje umubare wabo.

Umubare wa 109 watangajwe n’ikigo cya leta gishinzwe itangazamakuru ukubiyemo n’abahitanywe n’iyo myuzure mu ntara y’amajyaruguru ihana urubibe n’iyo mu burengerazuba. Uturere twazahajwe n’imyuzure turimo aka Rutsiro hapfuye abantu 26, Nyabihu 19, naho Rubavu na Ngororero hapfa 18 muri buri kamwe.

Imvura yateye iyo myuzure yatangiye kugwa kuwa Kabiri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yuzuza uruzi rwa Sebeya amazi arenze inkombe atangira gushoka mu mihanda no mu ngo z’abaturage nkuko bitangazwa na guverineri Habitegeko.

Yavuze ko ubutaka bwari bwamaze gutoteshwa n’imvura yabanje bityo iyakurikiyeho ikabutera gutenguka bugafunga imihanda.

Amashusho yerekanywe n’ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda yagaragaje amazi y’ibiziba atemba yarengeye umuhanda yangiza inzu z’abaturage.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyatangaje ko muri uku kwezi kwa gatanu akarere k’Afurika y’uburasirazuba kazagusha imvura nyinshi.

Mu karere ka Kisoro ko muri Uganda ku mupaka n’u Rwanda, imvura y’umuhindo yaguye mu misozi yahitanye abantu batandatu nkuko bitangazwa n’inzego z’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge. Batanu muri abo ni abo mu muryango umwe. Croix Rouge iravuga ko yatangiye ibikorwa byo gushakisha imirambo yabo (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG