Ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya muri iki Cyumweru byataganje ko bitangiye hamwe ubusabe bwo kuzakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu yo mu 2027.
Biramutse bitorewe kwakira iyo mikino, byaba bibaye ubwa mbere iyo mikino ibereye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba nyuma y’imyaka irenga 50.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje ko yamaze kwakira ubusabe bw’ibyo bihugu.
Iyi kandidature y’ibi bihugu uko ari bitatu iriyongera ku rutonde rw’ibindi bihugu by’Afurika nabyo byifuza kuzakira iyo mikino.
Ibyo birimo Aljeriya, Botswana na Misiri.
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, ni bwo inama y’abaministiri muri Kenya yemeye ko icyo gihugu gifatanya na Uganda na Tanzaniya gusabira hamwe kwakira imikino ya CAN 2027.
Kenya isanga kwakira iyo mikino byakongerera amahirwe ikipe yayo ya Harambee Stars, ifite intego yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Isi cyo mu 2030.
Ministiri wa siporo muri Kenya Ababu Namwamba yavuze ko bizeye ko ubusabe bwabo buzakirwa kandi ko bikenewe ko aka karere kakira iyo mikino.
Ikibazo cy’ibikorwa remezo no kutagira ibibuga biri ku rwego mpuzamahanga rwemewe, biri mu bituma ibihugu byo mu karere bidashobora kwakira amarushanwa akomeye.
Namwamba avuga ko Kenya ifite intego yo kubaka za sitade nshya ikanavugurura izisanzweho.
Facebook Forum