Uko wahagera

Kenya: Leta Yafunze Undi Mupasitoro Wicishije Abantu Inzara Kugeza Papfuye


Ishyamba rya Shakahola habonetse imirambo 90 yabantu biyicishije inzara babwiwe ko bazahura na Yesu nyuma yo gupfa.
Ishyamba rya Shakahola habonetse imirambo 90 yabantu biyicishije inzara babwiwe ko bazahura na Yesu nyuma yo gupfa.

Umupasitoro w’umunyakenya yatawe muri yombi uyu munsi kuwa kane, “ku mpfu z’abayoboke be ikivunge”, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma y’iminsi mike undi muyobozi w’itorero, mu karere kamwe, afashwe hakanaboneka imva rusange z’abari abayoboke be.

Minisititi Kithure Kindiki yanditse ku rubuga rwa Twitter ko abategetsi bahungishije abantu barenga 100, bari barahejejwe mu itorero rya Ezekiel Odero ryitwa New Life Prayer Centre, mu mujyi wa Mavueni mu majyepfo y’uburasirazuba.

Odero wari wambaye ikanzu y’umweru atwaye igitabo kinini cy’umukara mu ntoki, ntacyo yasubije abanyamakuru ku bibazo bamubajije ubwo yari aherekejwe n’umupolisi wari umujyanye kuri sitasiyo ya polisi.

Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, ntibyabashije kuvugana n’uwaba amwunganira.

Umujyi wa Mavueni uherereye mu birometero bigera muri 66 uvuye kw’ishyamba rya Shakahola aho undi mupasiteri, Paul Mackenzie, ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara mu byo yavugaga ko isi izarangira kw’itariki ya 15 y’uku kwezi kwa kane.

Abantu hafi 100 bari muri iri torero rya Mackenzie, Good News International Church barapfuye. Umubare w’abapfuye wagiye uzamuka kuva aho batangiriye gutaburura imibiri mu mva rusange kuwa Gatanu.

Umuyobozi w’akarere, Rhoda Onyancha, yavuze ko itabwa muri yombi rya Odero rifitanye isano n’impfu zavugwaga muri ibyo bice. Ku ruhande rwe, minisitiri Kindiki yavuze ko iryo torero ryafunzwe. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG