Uko wahagera

Rwanda/Huye: Abantu 6 Bamaze Iminsi 8 Bagwiriwe n'Ikirombe Ntirabaraboneka


Ifoto igereranya yerekana ikirombe cyagwiriye abacukuzi b'amabuye y'agaciro.
Ifoto igereranya yerekana ikirombe cyagwiriye abacukuzi b'amabuye y'agaciro.

Mu Rwanda inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano mu karere ka Huye zatakaje icyizere cyo kubona abantu batandatu baguye mu birombe by’amabuye y’agaciro. Ni nyuma y’icyumweru zibashakisha.

Imashini zisanzwe zimenyerewe mu bikorwa byo gukora imihanda ubu ziri mu bikorwa byo gushakisha abantu baguye mu kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro. Ni mu murenge wa Kinazi Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Bwana Andre Kamana umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ibikorwa by’iterambere yatubwiye ko bamaze iminsi umunani bashakisha aba bantu.

Icyanya cyacukurwagamo amabuye y’agaciro cyose kigoswe n’inzego z’umutekano kugeza ku mukuru wa Polisi mu ntara y’amajyepfo. Hari ihema ryicaramo imiryango yabuze abayo.

Nta muturage usanzwe wemerewe kugera ahashakishwa abaguye muri ubu butaka. Hari abapolisi bashinzwe kubakumira no kumenya ikibagenza.

Ku mpande hari abandi baturage babuze ayo bacira n’ayo bamira. Mushimiyimana Rebecca na we afite umwana Aimable Mbonigaba wagwiriwe n’iki kirombe. Ahorana ifoto ye yafashwe mu buryo bwa gakondo.

Uyu mubyeyi yataye icyizere asaba kubona ifoto y’umwana we mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo azayishyire ku mva azamushyinguramo.

Ubutegetsi bwa Huye bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko butazi uwacukuraga amabuye y’agaciro muri iki kirombe mu gihe cy’imyaka ine.

Abaturage na bo ntibamuzi nubwo bamwumvaga mu buryo butandukanye.

Ubutegetsi bwa Huye buraburira uwahirahira kongera gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko azabihanirwa

Kugeza ubu hari abahoze bategeka umurenge wa Kinazi yaba gitifu w’akagari, uw’umurenge, uwari ushinze ubutaka mu murenge n’umukuru w’umudugudu bamaze gufungwa nk’uko akarere ka Huye kabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Inzego z’umutekano n’iza gisivili zirinze ko twatambagira ubuso bw’ahacukurwaga amabuye y’agaciro. Ikibazo gikomeye rubanda rwibaza ni uko mu myaka ine mu Rwanda ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro hataramenyekana uwahacukuraga.

Huye ivuga ko bizatangazwa n’urwego rushinzwe ubucukuzi, mine na peteroli mu Rwanda. Umwe mu bacukura amabuye y’agaciro utashatse kumvikana yabwiye ijwi ry’Amerrika mu majwi ye ati “Urwo rubanza ni urucabana uwo ntiyayoberana ahubwo biterwa n’imbaraga afite.” Yirenze kugira ikindi arenzaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:27 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG