Iperereza ry’igisirikare cy’Ubwongereza ryatangaje ko Uburusiya burimo gushakisha abo bwise “abagabo nya bo” bwakwinjiza mu myitozo ya gisirikare ngo barwane intambara buhanganyemo na Ukraine.
Aya makuru yasohokeye ku rubuga rwa Twitter rwa ministeri y’ingabo y’Ubwongereza, yemeza kandi ko Uburusiya bwashyize hanze amatangazo n’ibyapa ku mihanda buhamagarira abantu kwinjira mu gisirikare. Bwasezeranyije ibihembo abaziyandikisha.
Gusa ministeri y’ingabo y’Ubwongereza yemeza ko umubare Uburusiya bukeneye w’abantu ibihumbi 400 binjira mu gisirikare ushobora kutazaboneka.
Ejo ku wa gatandatu Ukraine yatangaje ibihano ku bantu cyangwa ibigo bishyigikira cyangwa bigashora imali mu ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye cyafatiye ibihano ibigo 322 bikorera ingabo z’Uburusiya intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Ibindi bihano by’inyongera byafatiwe abantu ku giti cyabo n’imiryango ifite ubuzima gatozi bafasha Uburusiya mu bikorwa byo gukikira cyangwa guca ruhinga nyuma ibihano bwafatiwe.
Perezida Zelenskyy yatangaje ko uko ibihano birushaho gukazwa bikagira ingaruka ku bukungu bw’Uburusiya ari ko iherezo ry’iyi ntambara rigenda ryigira hafi.
Gusa intambara hagati y’ibihugu byombi iracyakomeza. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ibisasu 5 byo mu bwoko bwa misile byaguye mu mujyi wa Kharkiv wo mu burasirazuba bw’igihugu mu ijoro ryo ku wa gatandatu bikangiza amwe mu mazu.
Facebook Forum