Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rwataye muri yombi abantu batanu rubakurikiranyeho kugira uruhare mu kubaka inzu zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa RIB Murangira Thierry yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abatawe muri yombi ari abahoze mu buyobozi bw’Akarere ka Gasabo.
Barimo Stephen Rwamurangwa wayoboraga ako karere, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wayoboraga ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.
Mu bafunzwe kandi harimo umunyemali Jean Nsabimana uzwi ku izina rya ‘Dubai’. Ni we nyir’inyubako ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’ uri mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Umujyi wa Kigali wategetse bamwe mu batuye muri ayo mazu yatangiye kwangirika kwimuka vuba.
Itabwa muri yombi ry’aba bategetsi n’uyu rwiyemezamirimo rije kurikira amagambo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aheruka kuvugira mu nama yamuhuje n' abayobozi b'utugali mu kwezi kwa gatatu anenga bamwe muri bo kutitwara neza mu bibazo birimo icy’imyubakire mibi.
Umva inkuru irambuye mu majwi hano hepfo yateguwe n’umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi.
Facebook Forum