Uko wahagera

Ibihugu 7 Bikize Kurusha Ibindi Ku Isi Byiyemeje Gukaza Ibihano ku Burusiya


Abaministri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi mu nama ibera i Karuizawa mu Buyapani
Abaministri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi mu nama ibera i Karuizawa mu Buyapani

Abaministri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi, kuri uyu wa mbere bashimangiye ko ibihugu byabo bishyigikiye Ukraine mu ntambara yashoweho n’Uburusiya. Biyemeje guhuza, kwongera no gushyira mu bikorwa ibihano bafatira Uburusiya.

Inama y’abaministri b’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi ibera mu Buyapani ‘yashimangiye ko Uburusiya bugomba gukura ingabo zabwo n’ibikoresho byazo muri Ukraine vuba na bwangu kandi nta mananiza. Ibyo bikubiye mw’itangazo ryasohowe na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuyapani.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Hayashi Yoshimasa, yavugiye mu nama yaganiraga ku kibazo cy’intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine ko kuvuga rumwe no guhuza kw’ibi bihugu mu gushyira mu bikorwa ibihano bifatirwa Uburusiya ari igikorwa cy’ingenzi.

Nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya atangaje mu kwezi gushize ko igihugu cye kizakoresha intwaro za kirimbuzi muri Biyerorusiya, kuri uyu wa mbere abaministri b’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi bamaganye iyo mvugo bashimangira ko ‘imvugo mpubutsi y’Uburusiya ku byerekeye ikoreshwa intwaro za kirimbuzi itakwihanganirwa’.

Uburusiya bwahoze ari kimwe mu itsinda ry’ibihugu 8 mu bikize kurusha ibindi ku isi ariko bwirukanywe muri iryo tsinda kubera ko bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014.

Umuyobozi mukuru muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko ibyo bihugu bihuriye ku kuvugana n’Ubushinwa mu rwego rwo kwemeza ko bwubahiriza ibyo bwasezeranije iryo tsinda n’isi muri rusange, ko budafite gahunda yo guha Uburusiya intwaro muri iyi ntambara. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG