Uko wahagera

Muri Nijeriya Imyigaragambyo Igiye Guhagarika Ingendo z'Indege Iminsi 2


Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed i Lagos muri Nijeriya
Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed i Lagos muri Nijeriya

Amashyirahamwe y’abakozi muri Nijeriya aratangaza ko guhera ejo ku wa mbere, imirimo yose ku bibuga by’indege muri icyo gihugu izahagarara kubera abakozi bateganya icyiciro cya kabiri cy’imyigaragambyo yo kwamagana ibibazo byo gufatwa nabi no guhembwa nabi mu kazi kabo.

Iki gihugu kiravugwa mo ibibazo mu byerekeye ingendo z’indege kubera ububi bw’ibikorwa remezo, n’ibura rya peteroli itwara indege bituma akenshi ingendo z’indege zihagarikwa.

Hari kandi ibura ry’amadevise rituma kompanyi z’indege zimwe zinanirwa kugaruza ayo zagurishije mu matike.

Itangazo ryasohowe n’amashyirahamwe y’abapilote, ba injenyeri, abakora ku minara yo kuyobora indege n’abandi bakozi bo ku bibuga by’indege, rivuga ko ku wa mbere no ku wa kabiri nta mukozi n’umwe uzajya ku kazi.

Bazaba bamagana icyemezo cy’ubutegetsi cyo gufunga ibiro bya zimwe muri agences z’indege zikorera mu mujyi wa Lagos mu rwego rwo kwitegura kwagura ikibuga cy’indege.

Ayo mashyirahamwe yatangaje ko iyo myigaragambyo iramutse itageze ku ntego igamije ku wa mbere no ku wa kabiri, bazayikomeza kugeza igisubizo gitanzwe.

Umuvugizi wa ministeri ifite ibyerekeye ingendo z’indege mu nshingano zayo ntabwo yabonetse ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG