Uburusiya kuri uyu wa Gatandatu bwatangaje ko bwamaze kwigarurira uduce tw’amajyaruguru n’amajyepfo y’umujyi wa Bakhmut umuri Ukraine.
Uyu mujyi umaze igihe kinini uberamo intambara hagati y’ingabo za Ukraine n’Uburusiya.
Intambara muri uyu mujyi yatangiye mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zigizwe n’abarwanyi b’abacancuro bayo bari mu mutwe wa Wagner bigaruriye uturere tubiri tw’uwo mujyi wa Bakhmut.
Iyi ministeri ivuga ko ingabo za Ukraine zirimo gutakaza uduce zarimo, zikomeje gusenya ibikorwa remezo mu rwego rwo kugabanya umurengo w’ingabo z’Uburusiya zirimo kubasatira.
Ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, dukesha iyi nkuru byavuze ko bitarashobora kwemeza neza ibivugwa n’Uburusiya.
Ariko byemeza ko impande zombi zimaze gutakaza abasirikari benshi muri iyi mirwano mu mujyi wa Bakhmut.
Facebook Forum