Uko wahagera

Imirwano Mu Kimeze Nka Kudeta Muri Sudani


Mu mujyi wa Khartoum hakomeje kumvikana urusaku rw'amasasu
Mu mujyi wa Khartoum hakomeje kumvikana urusaku rw'amasasu

Umutwe w’abaparakomando muri Sudani uratangaza ko wamaze gufata ingoro y’umukuru w’igihugu, urugo rw’umugaba mukuru w’ingabo n’ikibuga mpuzamahanga cya Khartoum mu kimeze nka kudeta mu mirwano ikomeje hagati y’uwo mutwe n’ingabo zisanzwe.

Abagize uwo mutwe udasanzwe w’abaparakomando barashinja ingabo kubagabaho ibitero.

Aba bavuze kandi ko bamaze gufata ibindi b’ibibuga by’indege mu mijyi ya Merowe ba El-Obeid mu burengerazubwa bw’igihugu.

Ingabo zishinzwe kurwanira mu kirere zatangaje ko zikomeje kugaba ibitero kuri uyu mutwe usa nk’uwigometse kuri leta.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko hari indege zikomeje kuzengura ikirere mu murwa mukuru Khartoum ariko ntibaremeze uruhande izo ndege ziriho.

Mu duce dutandukanye twa Khartoum hakomeje kandi kumvikana urusaku rw’amasasu. Abaganga bavuganye na Reuters bavuze kandi ko hari abantu bamaze gukomerekera muri iyo mirwano.

Ingabo za leta zavuze ko abagize uyu mutwe w’abaparakomando bagerageje gutera ibirindiro byabo mu bice bitandukanye by’igihugu. Hari abafite impungenge ko ibirimo kuba muri Sudani bishobora guhindukamo intambara ikaze.

Abahanga mu bya gisirikari bavuga ko uyu mutwe w’abaparakomando ufite abasirikari bagera ku 100,000. Uyu mutwe uyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo usanzwe wungirije Jenerali Abdel Fattah al-Burhan uyobora igihugu.

Abanyapolitike b’abasivili muri icyo gihugu barasaba impande zihanganye guhagarika imirwano. Ambasade z’Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zasohoye amatangazo asaba impande zihanganye guhagarika imirwano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG