Mukamugema Yanze Kwitandukanya n’Inshuti ye Bicirwa Hamwe
Muri 1994, abana babiri bigaga mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andreya I Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali, barahahungiye. Mukamugema Francine, yari Umuhutukazi, mugenzi we Annick (irindi zina ntirizwi) yari Umututsikazi.
Bamwe mu babaye kuri iryo shuri hagati y'ukwezi kwa Gatatu n'ukwa Karindwi bavuze ko igihe igico cy'abicanyi baje ku'itariki 13 y'ukwa Kane, baba barasabye Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi. Abavuganye n'umuryango wa Mukamugema wari ufite imyaka 21, bababwiye ko ari mu bantu banze gutatira inshuti ye Annick, babicira hamwe.
Nyuma y’imyaka 29 izo nshuti ziciwe hamwe, murumuna wa Mukamugena, Claudine Umubyeyi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bitamutangaje kubona umuvandimwe we yarahisemo gupfa aho gusiga inshuti ye magara ngo yicwe wenyine .
Claudine Umubyeyi utuye mu gihugu cya Suwede yakomeje agira ati: «Mu muryango wacu twareranywe urukundo, urugwiro no gusabana, kuba Francine yarahisemo gupfa ntibyanangaje ». Yongeyeho ati: «Ni uko twarezwe, kuko na Mama yishwe yagiye kugemurira Abatutsi b’inshutri zacu aho bari bihishe».
Mu gusoza, Umubyeyi yagize ati: «Iyi tariki ni yo Mukamugema yiciweho…Ni intwari kuko yaharaniye amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho abizira abizi, yemera guhara ubuzima bwe aho kwivangura ».
Facebook Forum