Uko wahagera

Uburusiya Bwateye Intambwe mu Rugamba rwo kwigarurira Umujyi wa Bakhmut muri Ukraine


Uburusiya mu bihe bya vuba bwateye intambwe ikomeye mu rugamba rwo kwigarurira umujyi wa Bakhmut muri Ukraine.

Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza yabivuze uyu munsi kuwa gatanu, muri raporo y’ubutasi agezweho, atanga buri munsi kw’ivogera ry’Uburusiya muri Ukraine.

Muri iyo raporo uwo mu minisitiri yavuze ko ingabo z’Uburusiya “zisa n’izakataje bikomeye” mu mujyi wa Bakhmut kandi zafashe inkombe z’uburengerazuba bw’uruzi rwa Bakhmut.

Amakuru mashya kandi avuga ko ingabo z’abacancuro, Wagner n’abayobozi muri minisiteri y’ingabo y’Uburusiya, “babaye bashyize ku ruhande ibyo bamaze igihe batumvikahano kandi ko bavuguruye ubufatanye”.

Hagati aho mu rugendo yakoze mu Bushinwa, perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashishikarije perezida Xi Jinping gukoresha umubano Ubushinwa

bufitanye n’Uburusiya, agafasha kurangiza intambara muri Ukraine. Perezida Macron yabwiye Xi, ubwo bahuraga, ejo kuwa Kane i Beijing ko ugutera Ukraine kw’Uburusiya, byagize ingaruka ku mutekano mpuzamahanga. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG