Ni uruzinduko rwe rwa mbere Perezida William Ruto agiriye mu Rwanda kuva yaba Perezida wa Kenya.
Perezida ruto na Perezida Kagame w'u Rwanda bavuga ko uru rugendo rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Abakuru b’ibihugu bombi basinye amasezerano yiganjemo agamije ubufatanye mu rwego rw’uburezi, ikoranabuhanga ndetse n’ubuzima.
Mu kiganiro bahaye itangazamakuru bamaze kubonana, abayobozi bombi basobanuye bimwe mu byo baganiye mu muhezo.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yari muri icyo kiganiro ategura inkuru irambuye mushobora kumva hano hepfo
Facebook Forum