Uko wahagera

Indwara ya Dengue Irimo Gukwirakwira muri Sudani


Abarwaye ingwara ya Dengue
Abarwaye ingwara ya Dengue

Indwara ya Dengue irimo gukwirakwira mu murwa mukuru wa Sudani, ku ncuro ya mbere. Mu gihe igihugu gihanganye n’iki cyorezo cyakwiriye mu buryo butigeze bubaho, gitijwe umurindi n’urwego rw’ubuzima rufite amafaranga make, nk’uko abategetsi babivuga.

Abantu byibura 45 bamaze gupfa mu 2,576 byibura, babaruwe kuva mu kwezi kwa karindwi mu ntara 12 kuri 18 zigize igihugu Minisiteri y’ubuzima yabivuze muri raporo yayo, ibiro ntaramakuru byo mu bwongereza, Reuters byabonye.

Ibimenyetso bya dingue birimo umuriro, kubabara mu mitsi, isesemi no gusesa uduheri. Ariko ikunda gukara cyane kandi limwe na limwe irica ku bongeye kuyirwara, bigatuma itera impungenge z’igihe kirekire.

Muganga Nima Abed, uhagarariye ishami rya ONU ryita ku buzima OMS muri Sudani, yagize ati: “Ibyo tubona mu bigo nderabuzima, ni uburwayi bukomeye bwa dengue, bivuze ko ibyo turimo kubona, ari agace gato k’ikibazo, bisa no kutuburira”.

Yongeyeho ko abantu benshi batajya kureba muganga, kubera ko ibimenyetso bidakaze cyane, cyangwa batamenya ko barwaye dengue.

N’ubwo iyi ndwara ya dengue ari icyorezo muri Sudani, na mbere yigeze kuba icyorezo cyiganje mu ntara zimwe, nticyakwira mu gihugu cyose.

Iki cyorezo kije mu gihe urwego rw’ubuvuzi rutashyizwemo amafaranga ahagije, ruri mu bibazo byihariye. Ni nyuma ya kudeta yo mu 2021, aho abaterankunga bahagaritse impfashanyo mu rwego rw’iterambere.

Ku bw’inkunga ya ONU n’imiryango ifasha abatishoboye, Minisiteri y’ubuzima, yabashije gutanga ibipimo by’ibanze, inzitiramibu ziteye umuti n’amavuriro yo gufasha guhangana n’ubwandu bwa dengue. Byavuzwe na Muganga Leila Hamadelnil. Cyakora Abed, yavuze ko amafaranga ashobora kubashirana.

Abed yagize ati: “Sinavuga ko hashyizwemo amafaranga ahagije yo kubuza icyorezo gukwira ahandi”. Yanagaragaje by’umwihariko ikibazo cy’amafaranga yo guhemba abakozi bo mu buvuzi, bakunze kujya mu myigaragambyo muri Sudani.

Indwara ya dengue ikwizwa n’ubwoko bw’imibu, itera amagi aharetse amazi mu rugo no mu mpande zazo, bituma uduce turimo amazi adatemba turushaho kwibasirwa n’iyo mibu no guhora mu bikorwa, bigamije gukuraho ibyafasha iyo mibu gutera amagi. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG