Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaguye miswi n’ikipe y’igihugu ya Benin zinganya igitego 1 kuri 1 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika k’Ibihugu kizakinirwa muri Kote Divuwari umwaka utaha.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe Pélé i Nyamirambo, Amavubi y’u Rwanda yari afite ikizere cyo gutsinda akongera amanota yayo akava kuri abiri akagera kuri atanu.
Mbere y'umukino, abayobozi ba siporo mu Rwanda barangajwe imbere na Minisitiri w’Imikino Mimosa Munyangaju bari bagerageje kumvisha abasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ko bagomba gutsinda Bénin bakayumvisha.
Inzozi z’umutoza Carlos Ferrer w’ikipe y’u Rwanda zo kwegukana amanota atatu imbumbe zaburijwemo kuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ikica amahirwe cya mbere ku ikipe Amavubi ni penaliti yabonye ku munota wa 18 ariko umukinnyi Raphael York arayihusha. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Bénin ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jodel Dossou ku munota wa 57. Umukinnyi Thierry Manzi ukina mu ba kabiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni we watsinze igitego cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 71.
Uku kunganya hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Intarangwe za Bénin byatumye buri kipe itahana inota rimwe ku buryo bitagize icyo bihindura ku rutonde rw’agateganyo mu itsinda rya 12.
Muri iri tsinda ikipe ya mbere ni Senegali ifite amanota 12 mu mikino ine; iyi kipe yamaze no gukatisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika. Ku mwanya wa kabiri hari Mozambike n’amanota 4, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu rukagira amanota 3. Ikipe ya kane ari na yo ya nyuma muri iri tsinda ni Bénin ifite amanota 2.
Facebook Forum