Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika yakerensheje ibikorwa by’abashinjacyaha bakora iperereza ku ruhare akekwaho mu gitero cyagabwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika taliki 6 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2021, avuga ko bizarangira abaye umwere.
Ahagaze imbere y’imbaga y’abamushyigikiye yakoraniye mu mujyi wa Waco muri leta ya Texas, ejo ku wa gatandatu, Trump yashyize ikiganza cye ku mutima ahagarara yemye mu gihe korali y’abafungiwe kugira uruhare muri icyo gitero baririmbaga indirimbo bise “ubutabera kuri bose”.
Muri iri koraniro, igihe iyo korali yaririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu, amashusho y’ibyabaye muri icyo gitero yagaragazwaga kuri za ecran nini. Zagaragazaga kandi amashusho ya Trump igihe yarahiriraga kuyobora Amerika.
Iyi ni yo mitingi ya mbere Trump yakoresheje yo kwiyamamariza kuzahagararira Abarepubulikani mu matora ateganijwe umwaka utaha.
Mu ijambo rye yanenze cyane abamukoraho iperereza avuga ko we n’abamushyigikiye barimo gutotezwa mu rwego rwa politike. Yabwiye ikoraniro ry’abamushyigikiye ko abo yise "abanyabyaha bagamije kubangamira urwego rw’ubutabera" bazakorwa n’isoni kandi ko we n’abamushigikiye bazegukana intsinzi.
Facebook Forum