Uko wahagera

U Rwanda Rwafashe Icyemezo cyo Kurekura Paul Rusesabagina


Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Leta y’u Rwanda itangaza ko yafashe icyemezo cyo kurekura Paul Rusesabagina n’abo bari bafunganywe kubera ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ibi bikubiye mu itangazo ministeri y’ubutabera y’u Rwanda imaze gushyira ahagaragara ivuga ko Paul Rusesabagina n’abandi bari bafunganywe bagiye kurekurwa nyuma y’imbabazi basabye umukuru w’igihugu.

Icyemezo cyo gufungura Paul Rusesabagina wari warakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igihano cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoha cyatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Samafor kuri uyu wa Gatanu mu gitondo.

Icyo kinyamakuru Semafor cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyanditse ko abategetsi bakuru babiri bo mu Rwanda bakibwiye ko byitezwe ko mu gusoza inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa gatanu, ari bwo Minisitiri w’Ubutabera Ugirashebuja Emmanuel atangaza iby’iri rekurwa.

Hashingiwe ku byanditswe muri Semafor, byitezwe ko kare mu gitondo cy’uyu wa gatandatu ari bwo Bwana Rusesabagina wamenyekanye cyane kubera filimi Hotel Rwanda igaruka ku ruhare rwe mu kurokora abatutsi mu gihe cya Jenoside, aza gusohoka muri gereza.

Irekurwa rya Paul Rusesabagina kandi, nk’uko iki kinyamakuru kibigarukaho, riragendana n’iry’abandi bantu 20 bakatiwe n’inkiko mu rubanza rumwe nawe bashinjwa ibyaha by’iterabwoba. Nk’uko abo bategetsi b’u Rwanda batatangajwe amazina babibwiye Semafor, abarekurwa baraba bavanihweho gufungwa, ariko ibyaha bahamijwe byo biraguma uko byakabaye.

Umwe muri abo bategetsi aganira n’iki kinyamakuru yagize ati: ”Nihagira uwongera gukora ibyaha nk’ibyo bari bahamijwe, igihano cye kizasubiraho.”

Amahanga yahagurukiye ifatwa rya Rusesbagina rugikubita

Bwana Rusesabagina, umwe mu bakomeye banenga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yamenyekanye cyane nyuma y’aho uruganda rwa filimi rwo muri Amerika Hollywood rukoze filimi ku muhate we wo kurokora abahutu n’abatutsi barenga igihumbi muri jenoside yo muw’1994.

Nyamara muw’2021 yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba ku bw’uruhare rwe mu kuyobora impuzamashyaka MRCD, yari ishamikiyeho umutwe w’inyeshyamba wa FLN washinjwaga n’u Rwanda kugaba ibitero byaguyemo abaturage b’abasivili mu majyepfo no mu burengerazuba bw’igihugu.

Rusesabagina ibyo byaha yarabihakanye ndetse muw’2022 Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yatangaje ko “afunzwe binyuranyije n’amategeko.” Abategetsi bagize uruhare mu biganiro biganishije ku irekurwa rye babwiye

ikinyamakuru Semafor ko intambwe yagezweho mu biganiro igihe Amerika yashakaga kumenya impungenge z’umutekano n’ibibazo by’iterabwoba u Rwanda rwagaragazaga kuri uru rubanza.

Ikinyamakuru Semafor kivuga ko byitezwe ko abategetsi b’u Rwanda batangaza ibaruwa Bwana Rusesabagina yanditse asaba imbabazi Perezida Kagame. Muri iyo baruwa, aragaragazamo kwicuza ku isano iyo ari yo yose yaba yarabaye hagati y’imirimo ye ya politiki mu ihuriro MRCD n’ibikorwa by’urugomo byakozwe n’umutwe waryo witwara gisirikare.

Aho kandi aranicuzamo ko atabashije gukurikirana neza ko abanyamuryango b’iryo huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi “bubahiriza byuzuye amahame yo kudakoresha urugomo we yemera byuzuye kandi byimbitse.”

Ikindi kiri muri iyo baruwa, nk’uko abo bategetsi babitangarije Semafor, ni uko Rusesabagina anavugamo ko narekurwa azahita ava mu bikorwa bya politiki “iminsi ye y’ubuzima akazayimara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atuje yitekerezaho.” Abo bategetsi bavuga ko iyo baruwa Rusesabagina yayiteguriye ubwe abifashijwemo n’abunganizi be mu by’amategeko bo muri Amerika no mu Rwanda.

Mu myizo ya mbere y’ifatwa n’ifungwa ritavuzweho rumwe rya Paul Rusesabagina, ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byararyamaganye ndetse bisaba ko yarekurwa bwangu.

Nyamara igisubizo cya leta y’u Rwana na Perezida Paul Kagame ubwe kuri ayo majwi cyakomeje kuba ko “ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.” Bityo ibirimo gukorwa n’ibyo bihugu ari “ukwivanga mu mikorere yabwo.”

Ndetse Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro za 2020 yavuze ko “abasabira Rusesabagina gufungurwa bashobora kuba batazi uburemere bw’ibyabaye cyangwa se bakaba babyirengagiza nkana.”

Leta y’u Rwanda yari imaze iminsi yumvikanisha ko hari impinduka

Icyakora muri ibi bihe bya vuba byagaragaye ko leta y’u Rwanda yatangiye koroshya imvugo kuri iyi ngingo.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’ikinyamakuru Semafor, Perezida Kagame yari yaciye amarenga kuri iri rekurwa rya Rusesabagina.

Icyo gihe, ubutumwa bugufi bwa Twitter umuryango wagejeje kw’Ijwi ry’Amerika, ryari riwusabye gusobanura aho ibyo gukemura icyo kibazo, bugira buti:” Umuryango wacu wiruhukije, wumvise iyo nkuru nziza, kandi dukomeje kugira icyizere cy’uko umwanzuro uganirwaho uzagerwaho mu bihe bya vuba”

Nubwo amakuru arambuye y’iyi dosiye atarajya hanze yose, ariko bamwe mu basesenguzi bemeza ko ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Katari byagize uruhare runini mu gufasha ko Rusesabagina arekurwa.

Abo barimo n’umunyamakuru Steve Clemons w’ikinyamakuru Semafor uvuga ko hari isoko z’imbere mu butegetsi bwa Perezida Biden zafunguye umuyoboro w’ibiganiro uturutse muri Perezidansi y’Amerika – White House watumye hahindurwa umuvuno hagatangizwa inzira y’ibiganiro kuruta inzira zindi umuhate w’Amerika muri iyi dosiye werekezwagamo.

Ni mu gihe umuyobozi w’ikirenga wa Katari we yafashije mu buhuza bw’ibiganiro by’irekurwa ku “mpamvu z’ubutabazi.”

Ibi bihugu byombi byageze ku mwanzuro uhuriweho w’ingenzi wafunguye umuryango w’ubwumvikane bwo kwemera ko u Rwanda rutazavanaho ibihano byakatiwe Rusesabagina na bagenzi be.

Umutegetsi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda yabwiye ikinayamakuru Semafor ko “ubucuti bwa hafi Perezida Kagame afitanye n’umuyobozi w’ikirenga wa Katari Emir Tamim bin Hamad Al Thani bwagize uruhare rw’ingenzi muri iki gikorwa, cyo n’imvugo yubaka yaturutse mu biro bya Perezida w’Amerika bishaka kuvugurura ibijyanye n’umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.”

Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Themistocles Mutijima

Ibivugwa ko biri mu ibaruwa Paul Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:43 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG