Uko wahagera

Rutunga Ushinjwa Ibyaha Bya Jenoside Mu Cyahoze Ari Butare Yongeye Kuburanishwa


Venant Rutunga (hagati)
Venant Rutunga (hagati)

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi yasubukuye urubanza Venant Rutunga aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside.

Kuri uyu wa Kabiri arumva abatangabuhamya bashinja uregwa. Uwabimburiye abandi ni uwitwa Edouard Burimwinyundo uvuga ko Rutunga yazanye abajandarume mu kigo yayoboraga bakica abatutsi.

Uyu yemeza ko yari umuzamu mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi cya ISAR Rubona na we yari ku rutonde rw’abashinja Bwana Venant Rutunga ibyaha bya jenoside yo mu 1994.

Mu buhamya bwe asobanura ko Rutunga wayoboraga ISAR Rubona yazanye abajandarume bakica abatutsi bari bahahungiye. Ni ubuhamya yakunze kuvuga ko bukubiyemo ibyo yumvise atahagazeho.

Gusa mu byo yemerera urukiko ko yahagazeho, avuga ko yabonye uwari umuyobozi we ajya mu mujyi wa Butare kuhazana abajandarume bishe abatutsi muri ISAR Rubona. Yasobanuye ko yarindaga izamu kuva saa cyenda z’igicamunsi akageza saa moya n’igice zo mu gitondo akabona gusimburwa n’abandi.

Burimwinyundo yahamije ko yiyumviye Rutunga yaremesheje inama ari kumwe n’abandi bayobozi b’ikigo yarariragamo. Yemeza ko iyo nama yari “Iy’umutekano” ariko ikigambiriwe ari ukwica abatutisi.

Yemeza ko yabonye Rutunga azanye abajandarume mu modoka ari na bo bishe abatutsi muri ISAR Rubona. Mu bundi buhamya bwe, Burimwinyundo yemeza ko Rutunga yatanze ibikoresho byiganjemo imihoro bihabwa abahutu n’abatutsi ariko batazi ko ari ibizakoreshwa mu bwicanyi.

Uyu mutangabuhamya , yemeza ko Interahamwe zagabye igitero mu rugo rw’uregwa zizi ko na we yari umututsi. Yavuze ko ku bahambaga imirambo y’abatutsi Rutunga yabageneraga igihembo cyo kubabagira ikimasa. Yavuze ko yanabahaga amafaranga 13,000 ashingiye ku gikorwa babaga bakoze.

Ku mfu z’abatutsi bakoranaga na Rutunga mu kigo cya ISAR Rubona, umutangabuhamya yahakanye uruhare rw’uwo ashinja. Hari inyandiko mvugo yakoreshejwe mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB, Burimwinyundo ahakana imbere y’umucamanza.

Akavuga ko uruhare rwa Rutunga mu iyicwa ry’abatutsi rwabaga ku manywa umutangabuhamya yatashye. Akavuga kandi ko ibyo yiboneye gusa aruko Rutunga yazanye abajandarume. Ibindi akabyumvana abandi; bityo ko nta gihamya abifitiye.

Uretse Burimwinyundo watangiye ubuhamya bwe mu ruhame, abandi batangabuhamya bahise bashyirwa mu muhezo. Byateye umucamanza gutegeka abakurikiranaga urubanza gusohoka mu cyumba cy’urukiko. Ni mu mugambi wo kurindira umutekano abasabye gutangira ubuhamya bwabo mu muhezo. Umucamanza yasobanuye ko ibyuma bihindura amajwi y’abatangabuhamya byagize ikibazo.

Bwana Venant Rutunga uburana n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside yahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi ISAR -Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni I Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2012 ni bwo igihugu cy’Ubuholande cyamwohereje kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Ibyaha byose aregwa arabihakana.

Hatagize igihinduka ku byari biteganyijwe, urubanza rwakomeza kuri uyu wa Gatatu. Umucamanza arateganya ko ibyuma bitongeye kubatenguha , rubanda rushobora gukurikirana iburanisha abatangabuhamya barindirwa umutekano bari mu cyumba cyabugenewe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG