Uko wahagera

Sudani: Jenerali Mohamed Dagalo Yaba Ashaka Guhatanira Kuyobora Igihugu


Jeneral Mohamed Hamdan Dagalo wungirije umuyobozi w'inama y'ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani
Jeneral Mohamed Hamdan Dagalo wungirije umuyobozi w'inama y'ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani

Umwe mu bayobozi bakuru b'igisirikare muri Sudani, Jeneral Mohamed Hamdan Dagalo amaze kwigaragaza nk’uri ku ruhembe rw’abashaka kuzajya ku butegetsi muri icyo gihugu binyuze mu nzira ya Demokarasi. Ibi byabaye nk’ibihungabanya bamwe mu basirikare b’abategetsi bagenzi be bituma batangira kwegeranya ingabo mu murwa mukuru i Khartoum mu cyumweru gishize.

Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo ayobora ingabo zibarirwa mu bihumbi mu mutwe witwa Rapid Support Forces. Uyu musirikare mukuru kandi yigwijeho imitungo ikomoka mu mabuye y’agaciro, akaba n’uwungirije umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani, iri ku buyobozi bw’igihugu mu gihe kirenga umwaka gishize.

Mu minsi mike ishize, General Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti, yatangiye kugenda yitarura bagenzi be b’abasirikare buhoro buhoro arushaho kwiyegereza abasivili no kunywana n’ihuriro ryabo muri politiki. Ibi bishobora kumugaragaza nk’umuntu ukomeye muri iki gihe cyo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu nzira ya demokarasi.

Mu byo uyu musirikare mukuru atumvikanaho na bagenzi be harimo kudashyiraho italiki ntarengwa yo guhuza umutwe w’ingabo ayoboye n’izindi za leta nkuko byemezwa n’amasoko atandukanye. Ayo masoko avuga ko akomeje kugwiza ingabo zo mu mutwe ayoboye i Khartoum no mu karere ka Darfur.

Mu bahangayikishijwe n’ibikorwa bye harimo Abdel Fattah al-Burhan uyoboye inama y’ubutegetsi, uyu akaba na we yaregeranyije ingabo mu murwa mukuru akazisaba kuryamira amajanja.

Gusa mu ijambo aherutse kugeza ku mutwe w’ingabo abereye umuyobozi, General Mohamed Hamdan Dagalo, yavuze ko batazarwanya igisirikare cya leta. Yavuze ko bazagirana ikibazo gusa n’abashaka kugundira ubutegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG