Uko wahagera

Nijeriya mu Matora ya ba Guverineri


Abanyanijeriya kuri uyu wa gatandatu bari matora yatindijwe, bahitamo ba guverineri bashya. Benshi bibandaga ku itora ry’i Lagos no ku myitwarire ya komisiyo y’itora nyuma y’uko inenzwe mu buryo yitwaye mu itora rya perezida ryo mu kwezi gushize ritavuzweho rumwe.

Ibiro by’amatora byafunguriwe ku gihe, hafi ya hose, ariko abayobozi b’itora bageze batinze mu duce tumwe na tumwe.

Komisiyo yigenge y’itora, INEC, irimo gukurikiranirwa hafi nyuma y’uko indorerezi zaturutse mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, muwa Commonwealth n’ahandi, batangaje ibibazo bitandukanye byabaye mu itora ryo mu kwezi gushize. Muri ibyo harimo kutabasha gukurikiza uburyo bwashyiriweho gukumira inyerezwa ry’amajwi.

Indorerezi zanetse komisiyo yigenga y’amatora kudategura neza itora no gutinza itora, ariko ntibavuze ubumanyi bw’amajwi.

Ba guverineri bafite ijambo rikomeye muri Nijeriya, igihugu gituwe kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika, aho miliyoni zirenga 200 n’ababashyigikiye akenshi bahitamo uzaba perezida. Bamwe muri ba guverineri bayobora za Leta zifite ingengo y’imari iruta kure iy’ibihugu bimwe bito byo muri Afurika. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG