Uko wahagera

Rwanda: Polisi Yafashe Umugabo Ukekwaho Gusambanya Umukobwa We


Amapingu
Amapingu

I Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda hafungiwe umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yibyariye. Inzego z’umutekano zivuga ko uwo mwana w’imyaka itandatu y’amavuko yageze mu nzego z’ubuvuzi aho bari kumwitaho. Bakomeje gukora iperereza kuri iki kibazo.

Inzego z’umutekano zivuga ko Bwana Kanamugire bakunze kwita ‘Sebitama’ wo mu murenge wa Gishari, akagari ka Ruhimbi, umudugudu w’Abakina yaba yatawe muri yombi mu ma saa mbili z’ijoro kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Raporo ngufi yakozwe n’inzego z’umutekano i Gishari Ijwi ry’Amerika ifiteho kopi, igaragaza ko kuri sitasiyo ya Polisi ya Gishari bakiriye uyu mugabo mu ijoro ryakeye ryo kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Raporo ivuga ko Kanamugire Sebitama w’imyaka 41 y’amavuko yagejejwe kuri polisi n’abajyanama b’ubuzima bamukekaho gusambanya umukobwa yibyariye babanaga mu nzu nyuma y’aho atandukaniye n’umugore we.

Amakuru akubiye muri iyo raporo ngufi akavuga ko umwana yemeza ko Se umubyara yari asanzwe amusambanya kuko agaragaza ibisebe hafi y’igitsina. Umwana twirinze kugaragaza umwirondoro we nk’uko amahame y’umwuga abigena n’amategeko akamurengera kuri iyi ngingo, inzego z’umutekano zemeje ko yazibwiye ko se yamaraga kumusambanya akamushyiraho imiti yo kumwomora ibisebe.

Muri raporo ngufi bakagaragaza ko ukekwaho icyaha atacyemera. Ikagaragaza ko uwo mwana bahise bamwohereza ku kigo nderabuzima cya Gishari kugira ngo ahabwe ubutabazi nyuma bamwohereze kuri Isange One Stop Centre ya Rwamagana bamukorere isuzuma.

Iyo raporo isoza ivuga ko Bwana Kanamugire Sebitama afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gishari i Rwamagana. Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kugera ku bajyanama b’ubuzima bemejwe muri raporo ko ari bo bamenye ku ikubitiro iby’aya makuru.

Bwana Felicien Twagirayezu umuyobozi w’akagari ka Ruhimbi ibi byabereyemo aravuga ko na we yamenye ayo makuru mu ijoro ryo kuwa Kabiri w’iki cyumweru ayakuye mu mudugudu w’Abakina.

Mu mudugudu na bo bayakesha abajyanama b’ubuzima baganirije uwo mwana w’umukobwa akabatekerereza ibyamubagaho.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, Hamdun Twizeyimana, yatwemereje iby’aya makuru. Gusa yavuze ko urwego rw’ubugenzacyaha ari rwo rugira icyo rudutangariza kuko ukekwa yarangije kugera mu maboko yabwo bugatangira kumukoraho iperereza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ku murongo wa telefone igendanwa, twavugishije Bwana Thierry Murangira uvugira urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB abanza kutubwira ko atari yakabonye raporo kuri iki kibazo.

Yari yadusezeranyije kutuvugisha ariko nyuma ntibyadukundiye kumubona. Iyo tumubona twari kumubaza aho iperereza batangiye gukora rigeze. Twari kumubaza kandi ku buremere bw’ibibazo bisa n’iki ku gihugu muri rusange.

Ibibazo nk’ibi by’abasambanya abo bibyariye bikunda kumvikana hirya no hino mu Rwanda, kugeza hari n’ababyarana n’abana babo. Ntitwabashije kubona imibare itanga ishusho rusange y’uburemere bw’ikibazo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:48 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG