Mu Rwanda Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rwatangaje ko nta bagiro na rimwe ryo mu gihugu rizongera kujya ritanga inyama zitamaze amasaha 24 muri Firigo nyuma yo kubagwa.
Iki kigo gitangaza ko iki cyemezo kigamije kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga ubucuruzi bw’inyama ndetse no gukumira indwara zituruka ku nyama ziba zikiva amaraso. Inyama zivugwa ahanini ni iz’ihene, inka n’intama.
Hari abatunguwe n'iki cyemezo bagaragaza ko amabwiriza ya RICA anyuranye n’uko bari basanzwe bazi uko inyama nziza igomba kuba imezi. Izi mpungenge z’abaguzi kandi bazisangiye n’abasanzwe bacuruza inyama.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) na cyo cyemeza ko inyama zabanje muri Firigo mbere yo gutekwa, ari zo zitagira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Kugeza ubu hari bimwe mu bice by’icyaro bitarageramo umuriro w’amashanyarazi bityo ababituyemo bakaba bafite impungenge ko aya mabwiriza azagorana kuyubahiriza.
Ikindi kibazo ni icy’imodoka zabugenewe zitwara inyama. Imibare y'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), igaragaza ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.
Facebook Forum