Uko wahagera

Ingabo za Ukraine n'iz'Uburusiya Zirasibanira mu Mujyi wa Bakhmut


Ingabo za Ukraine zirasa ku birindiro by'ingabo z'Uburusiya kugirango zizibuze kwinjira mu mujyi wa Bakhmut.
Ingabo za Ukraine zirasa ku birindiro by'ingabo z'Uburusiya kugirango zizibuze kwinjira mu mujyi wa Bakhmut.

Mu mujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine hiriwe isibaniro ry’intambara ikomeye hagati y’ingabo z’Uburusiya n’iza Ukraine nkuko impande zombi zibyemeza.

Imirwano muri uyu mujyi imaze igihe kibarirwa mu mezi buri ruhande rushaka kwigarurira aka karere.

Ingabo za Ukraine zavuze ko zakoresheje ibibunda bya rutura birimo za burende n’izindi ntwaro zikomeye kugirango zikumire iz’Uburusiya zashakaga kwigarurira uwo mujyi.

Mu minsi ya vuba aha, ministeri y’ingabo y’Ubwongereza yasanze ingabo z’umutwe wa Wagner w’abacanshuro b’Abarusiya zarugaruriye igice cy’uburasirazuba bw’umujyi wa Bakhmut mu gihe ingabo za Ukraine zagumanye igice cyawo cy’uburengerazuba.

Uwashinze umutwe w’ingabo za Wagner, Yevgeny Prigozhin, yavuze ko ejo ku cyumweru byari “bikomeye cyane”. Yavuze ko uko ingabo ze zigenda zinjira mu mujyi hagati ariko intambara irushaho gukomera.

Perezida Volodymr Zelensky wa Ukraine yarahiye ko azaharanira kwimana umujyi wa Bakhmut.

Ministri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, n’umunyamabanga mukuru wa OTAN, umuryango wo gutabarana hagati y’Amerika n’Uburayi, Jens Stoltenberg, batangaje ko ingabo za Ukraine ziramutse zitakaje uyu mujyi bitaba bivuze ko intambara ihinduye isura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG