Uko wahagera

Amerika: Pence Wabaye Visi Perezida Yanenze Trump mu Buryo Bukomeye


Mike Pence wabaye Visiperezida w'Amerika
Mike Pence wabaye Visiperezida w'Amerika

Mike Pence wahoze ari Visi Perezida w’Amerika ejo ku wa gatandatu yanenze Donald Trump yahoze yungirije, kubera uruhare yemeza ko yagize mu gitero cyagabwe ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika taliki 6 z’ukwa mbere mu 2021.

Ibi biragenda byongera ubwumvikane buke hagati y’aba bagabo bombi bitegura guhatanira kuzatorwa n’Abarepubulikani mu matora y’umwaka utaha.

Imbere y’abanyapolitike n’abanyamakuru bari batumiwe mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira ifunguro rya nimugoroba cyiswe White-Tie Gridiron, Mike Pence, yavuze ko ‘Trump yafuditse, kandi ko amagambo ye y’ubuhubutsi yashyize mu kaga umuryango we n’abandi bose bari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika icyo gihe’. Yavuze ko amateka azabimubaza.

Ni ubwa mbere Pence wigeze kubaha no kuyoboka Trump avuze amagambo akomeye kuri uru rugero yo kunenga uwo yari abereye Visi Perezida.

Trump yamaze gutangaza ko aziyamamaza ariko Pence ntarabitangaza, aracyabitegura.

Mu minsi ishyira taliki ya 6 z’ukwezi kwa mbere 2021 ubwo ibitero by’abashyigikiye Trump byagabwaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Trump yahatiye Pence wari uyoboye umuhango wo kwemeza ibyavuye mu matora gusesa intsinzi ya Perezida Biden, Pence arabyanga.

Icyo gihe abashyigikiye Trump bahise batangira imyigaragambyo burira ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bamwe bavuga ngo “Pence n’amanikwe”.

Komite yakoze iperereza ku byabaye muri icyo gihe, mu myanzuro yayo yanyuma, yavuze ko Trump wari Perezida w’Amerika yakanguriye imbaga guhiga uwari amubereye Visi Perezida.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG