Uko wahagera

Imirwano Yongeye Kubura Hagati y’Ingabo za Kongo na M23


Zimwe mu ngabo za Kongo
Zimwe mu ngabo za Kongo

Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za leta ya Kongo n’umutwe wa M23 kuva mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Aha abaturage barimo guhunga berekeza muri teritware ya Kalehe iri mu ntara ya Kivu y’epfo abandi berekeza mu mujyi wa Goma.

Imirwano irimo kubera mu nkengero z’umujyi muto wa Sake uri mu birometero 27 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Iyo mirwano yatangiye kumvikana ahagana mu masaa kumi nimwe n’igice za mu gitondo. Imirwano yakomereje mu misozi mirermire ya Malehe na Kabati uduce tutakirimo abantu kubera imirwano ikaze yahazengereje

Aha kandi hari hasanzwe hari ikigo cy’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Republika ya demokarasi ya Kongo MONUSCO ariko ubu nazo zikaba zarahavuye.

Amakuru Ijwi ry'Amerika rikura aho imirwano irimo kubera yemeza ko ingabo z’umutwe wa M23 zakomeje kugaba ibitero ubutitsa ku birindiro bya FARDC biri muri Kimoka aho bashakaga kwinjira muri Sake.

Saa saba n’igice za kumanywa FARDC yahise yitabaza indege zayo z’intambara mu gusubizayo ibitero bya M23 yari itangiye gutera ibisasu mu mujyi muto wa Sake utuwe n’abarenga ibihumbi 8 hafi ya bose bari bakiri mu mazu yabo.

Ubwo amabombe yari abaye menshi abaturage bahisemo guhunga berekeza mu mujyi wa Goma abandi bajya mu tundi duce turi mu nkengero zaho.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe abagize akanama k’umuryango w’abibumbye baraye bageze mu mujyi wa Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi ruzibanda cyane ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Republika ya demokarasi ya Kongo.

Biteganijwe ko bagirana ibiganiro n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iza politiki, abikorera ndetse na sosiyete sivile. Nyuma yo guhura n’abayobozi i Kinshasa aba barerekeza mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru aho biteganijwe ko bazasuzuma uko ibikorwa bya gisirikare birimo kugenda muri teritware za Rutshuru na Masisi aho imirwano ikomeje.

Inkuru ya Jimmy Shukrani Bakomera akorera Ijwi ry’Amerika

Imirwano Yongeye Kubura Hagati y’Ingabo za Kongo na M23
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:08 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG