Uko wahagera

Uburusiya Bwemeza ko Bwihimuye kuri Ukraine


Amafoto ya Prezida wa Ukraine na Prezida w'Uburusiya
Amafoto ya Prezida wa Ukraine na Prezida w'Uburusiya

Uburusiya uyu munsi kuwa Kane bwavuze ko ingabo zabwo zakoze igikorwa “gikomeye cyo kwihimura” ku bikorwa remezo bya Ukraine, nyuma y’icyo bwise, igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize mu ntara ya Bryansk y’Uburusiya, ihana imbibi na Ukraine.

Ukraine yavuze ko abasivili byibura 6 bishwe mu cyiciro cya mbere cy’urufaya rwa misile z’Uburusiya, guhera hagati mu kwezi kwa kabiri gushize. Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya, mw’itangazo yavuze ko zakubise amasosiyeti y’ingabo za Ukraine, n’ibindi “bikorwa remezo bya gisilikare”.

Iryo tangazo rivuga ko ingabo z’Uburusiya zasenye ibyo zari zagambiriye harimo ububiko bwa drone n’ahakorerwa amasasu, kandi ko byahagaritse intwaro ziva mu mahanga zambuka muri Ukraine, zijyuze mu mihanda ya gari ya moshi.

Ntibyashobotse ariko kubona amakuru adafite aho abogamiye ku bivugwa.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuze ko ibikorwa remezo n’amazu abantu batuyemo mu ntara 10, byangiritse bikomeye. Mw’itangazo yagize ati: “Abavogereye, ntakindi bashobora uretse guhungabanya abasivili”.

Igisirikare cy’Uburusiya cyavuze ko cyarashe, gisubiza icyo bise igitero cy’iterabwoba mu ntara ya Bryansk, cyo mu cyumweru gishize, ubwo abari mw’itsinda ryita Russian Volunteer Corps, bateye baturutse muri Ukraine.
Uburusiya bwavuze ko abasivili 2 biciwe muri icyo gitero, Ukraine ishinja Moscow, kuba yarakoze yigaragaza nk’aho “yashotowe”. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG