Igihembo cy’amahoro na demokarasi cyitiriwe Madame Victoire Ingabire Umuhoza cyahawe uyu mwaka abantu batatu: John Williams Ntwali, umuyamakuru w’Umunyarwanda witabye Imana mu kwezi kwa kabiri, abaharanira amahoro bose mu Rwanda, na Kambale Musavuli uharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Ni igihembo gitanzwe ku nshuro ya 12. Umuhango wabereye mu Bubiligi mu mpera z’icyumeru gishize. Mme Perpetue Muramutse umuhuzabikorwa w’urunana mpuzamahanaga rw’abari n’abategarugori baharanira amahoro. Yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana atangira amubwira icyakurikijwe mu guhitamo abahawe icyo gihembo:
Facebook Forum