Muri Tuniziya abantu babarirwa mu magana bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Tunisi, mu myigaragambyo yo kwamagana umukuru w’igihugu bari babujijwe n’inzego z’umutekano.
Polisi yo muri icyo gihugu yari yataye muri yombi bamwe muri bagenzi babo, ishyiraho bariyeri hagati mu mu murwa mukuru mu rwego rwo gukumira iyo myigaragambyo.
Polisi kandi yari yihanangirije abigaragambya ibabwira ko iyo myigaragambyo itemewe n’amategeko kandi ko itari bubure gukoresha ingufu mu kuyihagarika.
Gusa ibyo ntibyabujije abigaragambya kwisuganya bashwanyuza iyo bariyeri mu gikorwa cyo gukomeza imyigaragambyo yo gusaba ko umukuru w’igihugu Kais Saied yegura ku butegetsi.
Ihuriro rya National Salvation Front rigizwe n’ishaka rya Kiyisilamu, Ennahda, ari na ryo rinini kurusha ayandi atavuga rumwe n’ubutegetsi, iryitwa Stop the Coup movement, n’andi mashyaka, bose basabaga ko Perezida Kais Saied yegura.
Iyi myigaragambyo ni imwe mu yitabiriwe n’abantu batari benshi ariko yagaragaje ingufu z’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi zo kwisuganyiriza ku mihanda n’ubwo bamwe mu bayobozi b’abigaragambya bari batawe muri yombi abandi bahigwa bukware.
Mu byumweru bike bishize inzego z’ubutegetsi zataye muri yombi bamwe muri bo zibashinja guhembera ibikorwa by’umutekano muke. Kuri iki cyumweru inzego z’umutekano zari zanze gutanga uruhushya rwo kwigaragambya.
Facebook Forum